Abana bahize abandi mu marushanwa yo gukundisha abato Ikinyarwanda bahembwe

Mu marushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ibinyujije mu Ntebe y’Inteko y’umuco, yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye binyuranye hirya no hino mu gihugu aho abahize abandi bashyikirijwe ibihembo.

Kwizera Emmanuel wiga muri TTC Kirambo ni we wabaye indashyikirwa ku rwego rw'igihugu
Kwizera Emmanuel wiga muri TTC Kirambo ni we wabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu

Ni amarushanwa agamije kwimakaza, gusigasira no gukundisha abakiri bato ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’ubuhanzi bwimakaza umuco nkuko byavuzwe na Uwiringiyimana Jean Claude, Umuyobozi wungirije w’Intebe y’Inteko y’Umuco. Avuga ko ayo marushanwa yateguwe mu byiciro bitandukanye birimo imivugo ku nsanganyamatsiko zinyuranye, inkuru ngufi n’ibindi.

Ni ibihembo byatanzwe ku itariki ya 19 na 20 Gicurasi 2021, aho bagiye babishyikirizwa ku bigo bigaho ndetse hakaba n’ibiganiro byagenewe abanyeshuri biga kuri ibyo bigo mu rwego rwo kubibutsa indangagaciro z’u Rwanda.

Kwizera Emmanuel wo muri TTC Kirambo mu Karere ka Burera, ni we wahize abandi ku rwego rw’igihugu ahabwa Sertifika y’ishimwe n’ibahasha irimo Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Benie Gloria Ihirwe yahawe igihembo cy'inkuru ngufi yabaye iya kabiri
Benie Gloria Ihirwe yahawe igihembo cy’inkuru ngufi yabaye iya kabiri

Umuvugo wamuhesheje icyo gihembo yawise “Inzira y’umurimo”, aho ugaragaza indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza, utsindira igihembo gikuru ku rwego rw’igihugu ndetse n’ikigo yigamo cya TTC Kirambo gihembwa nk’ikigo cyita by’umwihariko ku rurimi rw’Ikinyarwanda aho cyagize n’umubare munini w’abana bitabiriye iryo rushanwa.

Abandi batsinze bagiye bahabwa ibihembo binyuranye birimo Sertifika, iherekejwe n’amafaranga azabafasha gukomeza kunoza ubwo buhanzi bwabo ku babaye indashyikirwa kurusha abandi.

Ukundishaka Aline na we ni umwe mu banyeshuri bahembwe nyuma yo gutsinda mu marushanwa y’imivugo n’inkuru ngufi, ku nsanganyamatsiko zinyuranye ku rwego rw’igihugu, na Byiringiro Thierry ahabwa igihembo yatsindiye mu marushanwa y’imivugo uvuga ku Ndangagaciro z’Umuco w’u Rwanda.

Ihirwe Benie Gloria wiga mu mwaka wa kanw w’ayisumbuye (S4) wabaye uwa kabiri ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yo kwandika inkuru ngufi, wiga mu kigo cya Mulindi TVET mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu bashyikirijwe ibihembo na Uwiringiyimana, Umuyobozi wungirije w’Intebe y’Inteko y’Umuco.

Inteko yashyikirije ibihembo Kwizera Samuel mu marushanwa y'imivugo n'inkuru ngufi
Inteko yashyikirije ibihembo Kwizera Samuel mu marushanwa y’imivugo n’inkuru ngufi

Ikamba Amen Divine, wo muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi mu Karere ka Muhanga ashyikirizwa igihembo cy’uwabaye uwa kabiri mu marushanwa y’imivugo, Ishimwe Peace nawe ashyikirizwa igihembo yatsindiye mu marushanwa y’imivugo ku Ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ku muvugo yise ‘Nawe birakureba’.

Abandi bashyikirijwe ibihembo barimo Ufitinema Deogratias na Inshuti Bertrand bo muri Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi, Niyigaba Manzi Fabrice wo muri Petit Seminaire Virgo Fidelis na Uwambajimana Adelphine wo mu Rwunge rw’amashuri rwa Reines des Apôtres Musebeya, na bo bashyikirizwa ibihembo muri ayo marushanwa.

Umunyeshuri witwa Umutoni Vanessa wo muri Collège Saint Bernard Kansi mu Karere ka Gisagara, na we yahawe igihembo nk’uwahize abandi mu marushanwa y’inkuru ngufi ku Ndangagaciro z’Umuco w’u Rwanda.

‘Umurimo unoze’ ni igihangano cyo mu bwoko bw’ umuvugo cyahesheje igihembo umuhanzi Musanabera Rachel wiga muri “Notre Dame du Bon Conseil” mu Karere ka Gicumbi.

Kuba TTC Kirambo yahembwe nk’ikigo cyahagarariwe n’abanyeshuri benshi ndetse n’umunyeshuri wa mbere mu gihugu ava muri icyo kigo, ni kimwe mu byashimishije ubuyobozi bw’Akarere ka Burera icyo kigo giherereyemo, aho bashyize imbaraga mu gushishikariza abana gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Manirafasha Jean de la Paix.

Ishimwe Peace yashyikirijwe igihembo yatsindiye mu marushanwa y'imivugo ku Ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda ku muvugo yise 'Nawe birakureba'
Ishimwe Peace yashyikirijwe igihembo yatsindiye mu marushanwa y’imivugo ku Ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ku muvugo yise ’Nawe birakureba’

Yagize ati “Nk’Akarere ka Burera twabyakiriye neza kumva ko umwana witwaye neza ari uwo mu kigo cyo muri aka karere, ibanga rya mbere dukoresha ni ukwereka abana ko impano zabo mu kuvuga no kwandika indimi bishobora kubagirira akamaro. Icya kabiri ni ugutoza abana gukunda ururimi rw’iwabo, kurukoresha no kuruvuga neza, tubabwira ko kumenya ururimi ari ishingiro ry’iterambere”.

Arongera ati “Tumaze iminsi dukorana n’abarezi bigisha indimi n’abayobozi b’amashuri, tubasaba gutoza abana gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda kandi babatoza kurukoresha, icyo nabwira abanyeshuri ni umwanya wo kugira ngo tubasabe kuzamura no kwerekana impano zabo mu ndimi zitandukanye, banerekwa ko zishobora kubatunga igihe icyo ari cyo cyose.b Nashishikariza abana mu mashuri abanza n’ayisumbuye gukunda indimi ariko cyane cyane bahereye ku rw’iwabo”.

Ishuri ryahawe igihembo cyo gutsindisha abana benshi ni TTC Save riherereye mu Karere ka Gisagara ryatsindishije abana bane muri iryo rushanwa mu mivugo no mu nkuru ngufi aribo Byiringiro Thierry, Ishimwe Peace, Semanyenzi Samuel na Irasubiza Ignace d’Antioche.

Muri uwo muhango wo gutanga ibihembo ku bigo by’amashuri byitabiriye ayo marushanwa, abanyeshuri banibukijwe indangagaciro zinyuranye zirimo Gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n’Umurimo, banibutswa kwimakaza indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda nk’inkingi yo kubaka "Ndi Umunyarwanda" nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.

Umuhango wo guhemba umunyeshuri wahize abandi mu gihugu wabereye muri TTC Kirambo
Umuhango wo guhemba umunyeshuri wahize abandi mu gihugu wabereye muri TTC Kirambo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abanyarwanda twishimiye igihugu cyacu kandi turagikunda ttc kirambo koera biranshimishije kwizera naband muhanire kuba imaranira kurushya

akayezu christian yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

abanyarwanda twishimiye igihugu cyacu kandi turagikunda ttc kirambo koera biranshimishije kwizera naband muhanire kuba imaranira kurushya

akayezu christian yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

abanyarwanda twishimiye igihugu cyacu kandi turagikunda ttc kirambo koera biranshimishije kwizera naband muhanire kuba imaranira kurushya

akayezu christian yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

abanyarwanda twishimiye igihugu cyacu kandi turagikunda ttc kirambo koera biranshimishije kwizera naband muhanire kuba imaranira kurushya

akayezu christian yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Birasabwa y’uko abana bigishwa cyane ikinyarwanda.Birababaje kubona ababyeyi benshi banga kuvugisha abana babo mu
Kinyarwanda.Bakabavugisha gusa Igifaransa cyangwa Icyongereza.Ikindi kibabaje,nuko usanga ababyeyi bigisha abana babo bible ari mbarwa.Nyamara imana idusaba kwigisha abana ijambo ry’imana hakiri kare.Bagakura bazi bible,bigatuma batandukana n’abandi bana bakura biyandarika.Abana bigishijwe neza bible,uzababwirwa n’uko bajyana mu nzira n’ababyeyi babo,bakabwiriza ijambo ry’imana.

karenzi yanditse ku itariki ya: 21-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka