Abamugaye barashima gahunda y’uburezi budaheza

Mu nama nyungurana bitekerezo bagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye i Kigali, ababana n’ubumuga butandukanye bo mu Rwanda baravuga ko bashima gahunda y’uburezi Leta y’u Rwanda itabaheza.

Muri iyi nama yateguwe na Handicap International, abamugaye babwiye abanyamakuru ko kuva iyi gahunda yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2006, ubu burezi budaheza bumaze kugera kuri benshi nubwo habanje habanje kubaho imbogamizi zijyanye n’ibikoresho abamugaye bakoresha mu kwiga.

Bemeza ko Leta yabakuriyeho inzitizi zose zatumaga batajya mu mashuri nk’abandi kandi kandi umuryango ko nyarwanda usigaye ubafata nk’abantu bashoboye. Ibi byabagejeje kuri byinshi birimo no kwiga.

Kuva aho iyi gahunda yatangiriye mu 2006, hari abamaze kurangiza muri za kaminuza. Ubu abamugaye barenga 40 bari kwiga muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda; iyi gahunda kandi ikorera mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mugisha Jacques abana n’ubumuga bwo kutabona akaba wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa kane, ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho. yagize ati “hari abantu bumvako kumugara bivuga ko ntacyo ushoboye, ariko sibyo rwose. Ubu turiga turabishoboye kandi turanatsinda tukarusha n’ababona.

Igihe cyose inzitizi zaba zakuweho abamugaye nabo biteguye gukorera igihugu.”
Dr Karangwa Evariste, umukozi wa handcap international akaba n’umwarimu mu ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE), yabwiye abanyamakuru ko abamugaye bashoboye kwiga kuko hamugara urugingo hatamugara ubwenge.

Iyi nama yateguwe kugirango abamugaye bashishikarize itangazamakuru ribafashe guhindura imyumvire ya bamwe bagifata umuntu wamugaye nkudashoboye.

Dr Karangwa Evariste yibukije abubaka amazu kwibuka gushyiraho aho abamugaye bazajya banyura kuko hari bamwe batabyubahiriza.

Jean Claude gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka