Abalimu bo muri Kenya bahawe ibisobanuro ku burezi mu Rwanda

Inama Rusange y’Inteko y’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye yo mu ntara ya Kisumu muri Kenya yabereye i Kigali kuri Mount Kigali Hotel i Nyamirambo kuva tariki 13/03/2012. Abo barezi bifuje kuza gukorera umwiherero wabo mu Rwanda kugirango bagire ibyo bigira ku Rwanda byerekeranye n’uburezi.

Mu gutangiza uwo mwiherero, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, Dr Mathias Harebamungu, yabatangarije gahunda nziza u Rwanda rukomeje gushyira imbere zirimo gahunda y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 9 kugeza ku myaka 12.

Dr Mathias yabasobanuriye ko iyi gahunda yagejeje uburezi bw’u Rwanda ku rwego rwiza kubera ko abana b’Abanyarwanda hafi ya bose bagira amahirwe yo kwiga amashuri abanza bakayarangiza kandi bakajya no mu mashuri yisumbuye.

Yasobanuye kandi ko kugira ngo iyi gahunda igerweho abaturage babigizemo uruhare runini batanga imisamzu itandukanye irimo no kubaka ibyumba by’amashuri byinshi mu gihe gito cyane.

Ibi byiyongeraho gahunda yo kwigisha mu rurimi rw’icyongereza yatangiye mu mwaka wa 2008, kuri ubu imaze kumenyerwa n’abarezi ndetse n’abanyeshuri bikazafasha Abanyarwanda gukora mu bihugu byinshi bakuyeho imbogamizi z’indimi.

Dr Harebamungu yanavuze kuri gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana, yatangijwe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga ahereye mu mashuri abanza.

Uretse kugira umwiherero abayobozi b’ibigo byisumbuye bya Kenya bashoboye basuye urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi maze bibonera n’amaso yabo amarorerwa yagwiriye u Rwanda.

Samuel Okumu umwe muri abo bayobozi b’amashuri baturutse muri Kenya akaba n’umwarimu w’amateka yavuze ko ibyo babonye ari indengakamere bakaba bifuza ko bitazongera kuba ukundi ku isi yose kandi ko bishobotse buri Munyakenya yaza mu Rwanda akirebera ibyabaye kugira ngo bibafashe gukemura ibibazo by’amoko bijya biba iwabo.

Ikindi yibanzeho ni uko abanyeshuri abereye umuyobozi azabashishariza kwirinda kugwa mu mutego w’irondabwoko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka