Abakoresha urubuga rwa REB rwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga biyongereye ku rwego rwa 730%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko gahunda cyashyizeho yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (e-learning) yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bari mu rugo gusubiramo amasomo yabo, yitabiriwe ku rwego rushimishije.

uyu arigira mu rugo yifashishije igikoresho cy'ikoranabuhanga
uyu arigira mu rugo yifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga

Imibare itangazwa na REB igaragaza ko abasura urubuga rwa eLearning ‘ http://elearning.reb.rw ’ biyongereye cyane guhera ku itariki 16 Werurwe bava ku bantu 6,271 igera ku bantu 52,049 basura urwo ku itariki 06 Mata 2020. Ibyo bivuze ko abasura urwo rubuga bageze kuri 730%.

Dr Christine Niyizamwiyitira, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri REB, yavuze ko uko kwiyongera kw’abakoresha urwo rubuga ari ikintu cyiza kuko kigaragaza ko abanyeshuri bagenda bamenyera gukoresha ikoranabuhanga mu myigire yabo.

Yagize ati, “Uku kuzamuka kw’imibare ni ikintu cyiza, bigaragaza ko abanyeshuri bagenda bamenyera ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ‘eLearning’. Twiteze ko umubare w’abakoresha uru rubuga uzakomeza kwiyongera cyane cyane muri iki gihe cyo kuguma mu rugo (kubera COVID-19) ndetse na nyuma”.

Mbere y’uko hashyirwaho iyo gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), urwo rubuga rwashoboraga gusurwa n’abantu kuva ku 5.000 kugeza kuri 15.000 ku munsi, ariko ubu byarahindutse.

REB yashyizeho urubuga rwa YouTube aho abanyeshuri bakwigira amasomo atandukanye harimo Imibare, Icyongereza, Ubutabire,..

Guhera tariki 04 Mata 2020, REB yatangiye gahunda yo gutanga amasomo amwe n’amwe mu buryo bw’amajwi (audio) n’amashusho (video) kuri Televiziyo na Radio by’Igihugu, bakaba baratangiriye ku Cyongereza n’Ikinyarwanda ku banyeshuri bo mu mashuri abanza.

Abanyeshuri bakoresha urwo rubuga imibare igaragaza ko baba babaza ibibazo bitandukanye nko kumenya niba ibyo bigira kuri urwo rubuga bizahabwa agaciro (bizabarwa mu masomo barangije kwiga) amashuri niyongera gufungura.

Dr. Irénée Ndayambaje, Umuyobozi mukuru wa REB, avuga ko abanyeshuri batagomba guhangayika, kuko ibyo bitazahabwa amanota ku mashuri, ariko bizabafasha mu kudasubira inyuma ngo bibagirwe ibyo biga, bityo bizabafasha gusubira ku murongo vuba mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka