Abakorerabushake mu kwigisha gusoma no kwandika bahawe amagare

Abakorerabushake b’umushinga Uburezi Iwacu 363 mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba ni bo bagenewe amagare azaborohereza ingendo mu gukurikirana amarerero y’abana ndetse n’ahandi hantu hari amasomero yagenewe abantu bakuru kugira ngo babashishikarize gusoma.

Buri tariki 08 Nzeri, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika. Mu Ntara y’Iburasirazuba wizihirijwe mu Turere twa Nyagatare na Kirehe, ahatanzwe amagare ku bakorerabushake b’umushinga USAID Uburezi Iwacu bahagarariye Utugari 168.

Umuyobozi w’umushinga USAID Uburezi Iwacu mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Iranyumva Fred, avuga ko iki gikorwa cyo gutanga amagare ari uburyo bwo kuborohereza ingendo basura amarerero y’abana guhera ku myaka itatu kugera ku icyenda.

Ariko nanone ngo ntibazibanda ku bana gusa, ahubwo bazasura abantu bakuze na bo babashishikarize kugira umuco wo gusoma no kubikundisha abandi.

Ati “Uretse abana, bazajya banasura amatsinda y’ababyeyi kuko na bo bashishikarizwa gusoma no gufasha bagenzi babo gusoma. Aba bantu tukaba twizera ko ubwo babonye inyoroshyangendo bazagera kuri benshi n’umusaruro ukaba mwinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet avuga ko aya magare azafasha aba bakorerabushake kugera kuri buri mwana ku buryo abari batarajya mu marerero na bo bazaboneka ku buryo nta mwana uzasigara atazi gusoma no kwandika.

Ikindi ni uko ngo kwigisha umwana ukiri muto bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi kuko ubwonko bwe bwakanguwe kera.

Agira ati “Uko twita ku bana bato tubona ko ireme ry’uburezi rizakomeza kuzamuka kuko twahereye umwana hasi, umwana akwiye kwitabwaho akiri muto kugira ngo dukangure ubwonko bwe azajye kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye afite nibura intangiriro nziza.”

Muyoboke Jean Aimé wo mu Kagari ka Kigarama Umurenge wa Katabagemu avuga ko kuba ahawe igare bizamufasha kugera ahari amarerero y’abana ndetse n’amatsinda y’abakuze kuko ubundi byamugoraga kubera ubunini bw’Akagari akoreramo.

Ati “Nafashaga umuryango nyarwanda kwandika neza no gusoma ikinyarwanda ariko kugera ku masomero cyangwa ahandi hazajya habera igikorwa cyo gusomesha neza abana Ikinyarwanda, rero byangoraga kuhagera igihe naniwe.”

Mu Karere ka Nyagatare amagare yahawe abakorerabushake b’Umushinga USAID Uburezi Iwacu ni 108 naho mu Karere ka Kirehe ahabwa 60 utundi Turere tw’Umujyi wa Kigali n’utwo mu Ntara y’Iburasirazuba tukazayahabwa nyuma ariko azatangwa muri rusange akaba ari 363 rimwe rikaba rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 170,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twe bo mu karere ka kirehe/Mpanga ko iyo gahunda ko tutayizi bimeze bite?

Sibomana Cassien yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka