Abakobwa b’i Kigali bakoze ikizamini kibakundisha imibare

Urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) hamwe n’abafatanyabikorwa, bizihije Umunsi mpuzamahanga w’Umugore mu Mibare ku wa 12 Gicurasi 2023, bakoresha abana ikizamini cy’iryo somo mu mashuri 15 yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Abanyeshuri biganjemo abakobwa mu Mujyi wa Kigali bakoze ikizamini cy'imibare kibatinyura
Abanyeshuri biganjemo abakobwa mu Mujyi wa Kigali bakoze ikizamini cy’imibare kibatinyura

REB hamwe n’imiryango iteza imbere Uburezi yitwa ’Fight Illiteracy Youth Organization(FIYO)’ na Compétences, Leadership, Éducation (CLÉ),
bavuga ko kwiga imibare bititabirwa nk’andi masomo bitewe n’uko abanyeshuri, cyane cyane abakobwa bayanga cyangwa bayitinya.

Umuyobozi muri REB ushinzwe ibijyanye n’Ubuyobozi bw’Amashuri, Andrew Kwizera, yagize ati "Turacyakomeje gushishikariza abanyeshuri gukunda imibare, tukaba kandi dutanga ibikoresho bifasha abarimu kwigisha neza".

Kwizera yavuze ko amashuri yigisha Ubumenyi rusange na yo arimo guhabwa Ishami ryigisha ubumenyingiro(TVET), akaba ari ho hatangirwa amasomo yitwa STEM arimo imibare.

Abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro baganiriye na Kigali Today bavuga ko gutinya imibare biterwa n’uburyo abarimu batayisanisha n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi, n’ubwo REB ivuga ko icyo kibazo kirimo gukemuka.

Uwitwa Caissy Mugabe wiga mu mwaka wa kabiri wisumbuye muri GS Kicukiro, yavuze ko impamvu yakunda kwiga Icyongereza kurusha Imibare ari uko ibivugwamo biba ari ibintu bisanzwe biboneka mu buzima bwa buri munsi.

Mugabe ati "Imibare na yo kugira ngo yorohe ni ukwisanisha na yo, urugero ni uko iyo ubwiye umwana ngo ’mu migati 15 kuramo ibiri’ arabishobora kuko ari ibyo kurya akunda, ariko iyo ari umubare gusa aba yumva ari ibindi bindi".

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, Aline Dorimana, ashimangira ko imibare itagora ahubwo ngo ikeneye kumvikana hakoreshejwe ibintu bibarika kandi bizwi, bisanzweho mu buzima bwa buri munsi.

Dorimana asaba abakobwa kwirinda imyumvire y’uko uwize imibare bimutwara imyaka myinshi akagira ibyago byo kutabona umugabo, ndetse ngo bagomba kureka gutekereza ko umukobwa wize imibare atagira isuku".

REB n'abafatanyabikorwa mu Burezi bavuga ko abakobwa bakeneye gukomeza gushishikarizwa gukunda imibare
REB n’abafatanyabikorwa mu Burezi bavuga ko abakobwa bakeneye gukomeza gushishikarizwa gukunda imibare

Umuyobozi w’Umuryango FIYO, Gahigi Moses, avuga ko barimo gufatanya na REB gukoresha ibizamini bya siyansi mu turere dutanu (dutatu tugize Umujyi wa Kigali hamwe na Kamonyi na Gicumbi), aho batatu ba mbere bahembwe ibikapu, amakaye n’ibindi bikoresho bijyanye na siyansi.

Gahigi avuga ko gutinya imibare biterwa n’Umuco n’imyumvire y’uko umukobwa atagomba kurira hejuru y’inzu no gukora imirimo yitwa ko ari iya kigabo.

Umuyobozi w’Umushinga CLÉ mu Rwanda, Jolyane Bérubé, na we avuga ko bifuza kuzageza gahunda y’ibizamini bya siyansi mu mashuri yo mu turere twose tw’Igihugu mu myaka itandatu bazamara bakorera mu Rwanda (kugera muri 2027).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka