Abakobwa 416 biga muri INES-Ruhengeri bahawe buruse ya FAWE Rwanda

Abakobwa 416 biga muri INES-Ruhengeri bafashwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na ‘Mastercard Foundation’ bakomoka mu miryango ikennye batsinze neza ibizamini byo mu mashuri yisumbuye, ni bo bahawe inkunga yo kurihirwa kaminuza.

Abanyeshuri 416 biga muri INES-Ruhengeri ni bo FAWE irihira buruse
Abanyeshuri 416 biga muri INES-Ruhengeri ni bo FAWE irihira buruse

Mu muhango wabereye muri INES-Ruhengeri ubwo abo bakobwa basinyaga amazezerano abemerera guhabwa buruse mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020 na FAWE-Rwanda ku itariki 16 Ugushyingo 2019, Antonie Mutoro, Umuyobozi bwa FAWE yemeje ko gahunda yo kurihira abo bakobwa yatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere imyigire y’umwana w’umukobwa by’umwihariko mu mashami ya siyansi.

Yagize ati “Ni abana biga muri siyansi bose, bamwe basanzwe biga hano abandi batangiye umwaka wa mbere. Ni ubufatanye dusanzwe dufitanye na INES-Ruhengeri na kaminuza y’u Rwanda. Amasezerano dusinye ni ‘Memorandum of understanding’ y’umwaka umwe”.

Uretse kurihirwa buruse, hari n’ibindi FAWE-Rwanda ifashamo abo bakobwa, mu rwego rwo kubaherekeza mu myigire yabo myiza nkuko umuyobozi wa Fawe akomeza abivuga.

Abenshi mu bahawe buruse ni abo mu mwaka wa mbere wa kaminuza
Abenshi mu bahawe buruse ni abo mu mwaka wa mbere wa kaminuza

Ati “Uretse na scholarship tubafasha no mu bindi bijyanye no kugira ubuyobozi muri bo (leadership skills), kugira icyerekezo n’ibindi byinshi bibafasha mu buzima bwabo, abatabasha no kumva neza ururimi rw’icyongereza na bo tubafasha kurwiga bakarumenya.

Turashimira INES-Ruhengeri mu mikoranire myiza, iyi ni inkunga dukura kuri Mastercard foundation. Dufasha abana b’abakobwa gusa b’abahanga, ariko bava mu miryango itifashije cyane, ni abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, dufashijwemo n’inzego z’ibanze n’amashuri”.

Abakobwa 416 basinyanye amasezerano na FAWE-Rwanda bari mu byiciro bitatu, bigizwe n’abishyuriwe buruse mu gihe cy’imyaka itatu bageze mu mwaka wa gatatu wa kaminuza, hakaba n’abiga mu mwaka wa kabiri, abatangiye umwaka wa mbere akaba ari bo benshi kuko basaga 200.

Bamwe muri abo bakobwa baganiriye na Kigali Today, baremeza ko ubushobozi bahawe na FAWE bubafasha gutegura ejo habo hazaza.

Umuyobozi wa FAWE-Rwanda yishimiye imikoranire myiza na INES-Ruhengeri na Fawe-Rwanda
Umuyobozi wa FAWE-Rwanda yishimiye imikoranire myiza na INES-Ruhengeri na Fawe-Rwanda

Bavuga ko ayo mahirwe bagize biteguye kuyabyaza umusaruro, nyuma yuko bari baratakaje icyizere cyo kwiga amasomo agendanye n’indoto zabo kubera imiryango itifashije.

Tuyizere Jeanne agira ati “Natangiranye na Fawe mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Fawe yamfashije ibintu bikomeye, umuryango wanjye ntabwo wari ufite ubushobozi bwo kundihira.

Nari nabonye buruse muri UR, mu bintu ntiyumvamo, ariko ngira amahirwe Fawe iramfata nza kwiga ikiganga kuko ni zo ndoto zanjye kuva mu bwana. Ndi kwiga mfite intego yo gukomeza nkagera ku rwego nshaka”.

Abo bakobwa 416 bose biga mu mashami ya siyansi. Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye na Kigali Today, baremeza ko biteguye guhindura imyumvire baharanira kuba urugero rwo kwereka bagenzi babo ko n’umukobwa ashoboye.

Nyirakanyama Philomène, umunyeshuri mushya muri INES-Ruhengeri, ati “Abenshi mu bakobwa usanga batinya amasiyansi, si uko tutayashoboye ahubwo ni imyumvire. Kugira ngo uhitemo siyansi ni uko uba ufite intego y’ikintu gikomeye wifuza kugeraho.

Iyo ukunze siyansi, bituma akazi kawe uteganya ugakora ugakunze kandi ugashyizeho umutima. Nari nabonye buruse muri UR ariko bampa ibyo ntashaka kubw’amahirwe FAWE-Rwanda iramfata, ni amahirwe akomeye”.

Ku ruhande rwa INES Ruhengeri, abo bakobwa boherezwa muri iryo shuri ku nkunga ya FAWE-Rwanda, bahindura imitekerereze yabo bakarushaho gutinyuka no kwigirira icyizere nkuko Padiri Dr. Hagenimana Fabien umuyobozi w’iryo shuri abivuga.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr. Hagenimana Fabien umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Agira ati “Iyi buruse ituma haza abakobwa bifitiye icyizere, kuko na Fawe irabafasha kugira ngo bigirire icyizere, ni abana basobanutse mu mutwe bazi icyo bashaka.

Iyo binjiye hano baba nk’umusemburo, ugasanga buri wese yakangutse ari abahungu bahasanze n’abakobwa ugasanga urugo rubaye urugo rufite ubuzima bwiza kurusha urwari ruhari mbere.

FAWE ku bufatanye na Mastercard Foundation rero, turayishimira kuri ubu bufatanye, kandi n’indi mishanga izaza twiteguye gukorana neza”.

Padiri Dr. Hagenima yageneye abo bakobwa ubutumwa bujyanye n’uburyo bakwiye kwifata, abibutsa ko bagomba kwitonda birinda ibishuko byabaganisha mu ngeso mbi.

Gahunda ya FAWE-Rwanda yo kurihira abakobwa b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye, ni umushinga uzamara imyaka 10, mu gihe ubu imaze imyaka irindwi aho yishyurira abakobwa 816, muri bo abakobwa 416 biga muri INES-Ruhengeri mu gihe 400 biga muri kaminuza y’u Rwanda.

Muri gahunda za Fawe-Rwanda, irateganya kwishyurira kaminuza abakobwa 1200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza peee kuko ayo makuru nayingira kamaro pee kdi ninyungu zigihugu muri rusange

Linda yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ndabakunda muduha amakurumeza

Nsabubuzima yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka