Abakanika ibimodoka bikora imihanda bagiye kujya babyigira mu Rwanda
Ikigo giteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) cyagiranye amasezerano na Sosiyete y’Abashinwa ’Beijing Forever’, yo kwigisha gutwara no gukanika amamashini akora imihanda.

Biteganijwe ko iri shuri rizaba ryatangiye kwakira abaryigamo guhera mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, rikazakorera mu kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cy’i Nyamata mu Bugesera.
Amasezerano yo gushinga iri shuri yashyizweho umukono kuri uyu mbere n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (WDA) Jerome Gasana, na Wang Jin uhagarariye ’Beijing Forever’ mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Gasana yavuze ko iri shuri ryigisha gutwara no gukanika imashini zikora imihanda, iz’ubuhinzi, izicukura n’iziterura ibintu biremereye, rizatangira ryakira abanyeshuri babarirwa hagati y’100 na 200.
Avuga ko nyuma y’imyaka itatu iryo shuri rizaba ryabonye aho gukorera hagutse kugira ngo ryakire abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abaturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Yagize ati "Twiteguye kwakira ababyifuza kandi barakenewe cyane. Abanyarwanda bakora uwo murimo ntibarenga 50%, kandi abenshi usanga ari abazi gutwara imashini gusa batazi kuzikanika."

WDA ivuga ko imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda n’amazu, guterura ibintu biremereye, gutunganya ibishanga n’indi ikoresha imashini zizwi nka ’Caterpillars’, ikorwa ahanini n’abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda bashaje.
Amasezezerano ateganya ko imashini imwe yajya yigirwaho n’abanyeshuri batarenga batanu, ariko ikigo ’Beijing Forever’ kivuga ko kizatangirana n’imashini 10, kikazagenda kizongera buri uko cyaguka.
Wang Jin avuga ko ishuri rizatangizwa n’igishoro kibarirwa hagati y’amadolari y’Amerika miliyoni ebyiri na miliyoni eshanu, azakoreshwa mu kugura ibikoresho no guhemba abarimu.
WDA na Beijing Forever bashyizeho itsinda rihuriweho n’impande zombi, rishinzwe kwiga ingano y’igiciro cy’amafaranga y’ishuri hamwe n’imiterere y’integanyanyigisho.
Ohereza igitekerezo
|
Umugisha nkuyu Imana nawo irawutanga? Nibyo kuko Ikimenyetso simusiga ni Uyu mutekano yaduhaye mu Rwanda.
Bibaye byiza bakwihutisha imirimo yo kugena no gutangaza Minerval, Imyaka umunyeshuri aziga, n’Ibisabwa umunyeshuri.
Bije bikenewe gusa bibaye byiza IBICIRO BYA SCHOOL FEES byaza hagati ya 50.000 - 80.000frws/Trimestre.
Murakoze
ubwo ntacyo bavuho ku bijyanye na schoolFees buriya bishobora kuba byoroshye.
ese abize mechanic automobile 2009 bo ntibakiyandikisha
ese nukwirihira cg ni brousse ya leta ?
ntekereza ko ibyo waba warize byose bakwakira uko waba uje kose. ahubwo muzatubwire na nubu baracyandika, bandika bagendeye kuki?
ese ha hari imyaka bagenderaho?
ibibazo ni byishi ubundi se bakorera he nbr zabo za 4ne twazisanga he?
Mutubarize ibisabwa kugirango umuntu aryigemo
Mwiriwe.Ni ukuri ni byiza.Ariko rero mwatubariza ibisabwa kugirango umuntu azaryigemo ko ari byiza cyane.Ni ukuri mutubwire rwose cg muduhe number zabo tuzabibarize.
Murakoze.