Abahungu baracyahunga amashuri yo guteka
Abasenateri ba Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bagaragarije Minisitiri w’Uburezi ko umuco ukiri inkingi ngenderwaho mu guhitamo amashami y’imyuga n’Ubumenyingiro hagati y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa.

Ibyo Abasenateri babonye basura amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro byabagaragarije ko iyubahirizwa ry’amahirwe angana mu guhitamo amashami bitaragera ku gipimo gishimishije.
Senateri Cyitatire Sostène avuga ko hakirimo icyuho mu mashami amwe n’amwe aho yatanze urugero mu ishami ryo guteka usanga ryigwa cyane n’igitsina gore ugasanga mu ishiri ryose harimo umugabo umwe, babiri cyangwa batatu gusa.
Yagize ati “ Kuki abagabo batitabira kwiga iriya myuga yo guteka ku buryo barangiza bari ku rwego rushimishije ndetse bikaba ari umwuga bakora ukabateza imbere igihe babonye akazi kamuhemba neza, cyangwa nabo bakaba bakwihangira imirimo?”
Aha ni naho Senateri Cyitatire yatanze urugero rw’uko usanga mu ishami ry’ubwubatsi n’ububaji naho higanje abahungu.
Senatweri Cyitatire avuga ko hakenewe ubukangurambaga abiga muri aya mashuri bose bakagaragarizwa ku kamaro kayo ndetse ntihabeho kumva ko hari imyuga yahariwe abagabo cyangwa abagore.
Minisitiri Joseph Nsengimana na we yemereye Abasenateri ko hakigaragara ikinyuranyo cy’imibare hagati y’abahungu n’abakobwa mu mashami amwe n’amwe y’imyuga.
Yatanze urugero rw’amashuri yigisha kudoda, aho ishuri rimwe ryari rifite abakobwa 39 n’umuhungu umwe, mu gihe mu yindi myuga wasangaga abahungu ari 630 naho abakobwa ari 38 gusa.
Yagize ati“ Minisiteri iri gushyira imbaraga mu bukangurambaga hongerwa umubare w’abahungu n’abakobwa mu mashuri ya TVET kugira ngo bagere ku kigero kingana.
Yonegeyeho ko ku bijyanye n’ihame ryuburinganire, kugeza ubu 43% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki ndetse na 30,7% muri Polytechnics ni abigitsina-gore.
Gusa, ngo haracyari imbogamizi y’uko abakobwa hari programs bakunda kwibonamo nk’amahoteri n’ubukerarugendo, ariko bakaba badakunda ibijyanye n’ubukanishi bw’ibinyabiziga.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko 67% by’abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS) babonye akazi mu mezi atandatu nyuma yo kurangiza, naho 70% by’abarangije muri za Polytechnic babonye akazi mu mezi atatu.
Abagera kuri 80% by’abarangije amasomo y’igihe gito kuva ku mezi atatu kugeza kuri atandatu ngo nabo babonye akazi nyuma yo kurangiza amasomo.
Abasenateri bagiriye inama Minisiteri y’Uburezi ko integanyanyigisho za TVET zakagombye gushingira ku bushakashatsi bugaragaza ibyo igihugu gikeneye cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’inganda, hanashyirwa imbere ubumenyi buteza imbere ubumenyi bw’imyuga gakondo.
Ohereza igitekerezo
|