Abahoze mu buzima bubi bahawe amahirwe yo kwihangira imirimo

Rumwe mu rubyiruko rwacikirije amashuri rukishora mu buzererezi, uburaya, ubujura n’abandi batagiraga akazi, bamaze guhabwa impamyabumenyi zibemerera kwihangira akazi.

Umuyobozi w'Akazi Kanoze Access yabaye ceritifika abatuma guhindura ubuzima
Umuyobozi w’Akazi Kanoze Access yabaye ceritifika abatuma guhindura ubuzima

Banahawe ibikoresho by’ibanze mu myuga bahuguriwe ku n’umushinga Akazi kanoze Access, nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri rya Gacuriro TVET, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018.

Nsengiyumva Jean Claude umwe muri bo yavuze ko bumvaga nta bundi buzima bizeraga uretse guhabwa akazi gaciriritse, kunywa ibiyobyabwenge no gukomeza ingeso mbi.

Yagize ati “Nari inzererezi nta kindi cyizere nari mfite. Ubu mbonye ubumenyi buzamfasha kwihangira akazi ndetse nkaba nanjye natanga akazi, cyane ko mbonye ibikoresho by’ibanze”.

Mugenzi we witwa Nyiransabimana Bertilde ati “Nabyariye iwacu n’ubwo naje kubona umugabo nta kindi nari mfite cyo gukora. ngiye gukora niteze imbere jyewe n’umuryango wanjye”.

Bahawe impanuro zo kwishyirahamwe ngo bagere kuri byinshi
Bahawe impanuro zo kwishyirahamwe ngo bagere kuri byinshi

Ngabonziza Germain , Umuyobozi w’icyigo cy’imyuga cya Gacuriro TVET, avuga ko abo banyeshuri bamaze kwerekana ko bafite ubushobozi bubakura ku ntera imwe bubajyana imbere.

Ati “Ubu hari abamaze kwishyira hamwe bashinga amakoperative akomeye mu gakinjiro mu kudoda, hari abamaze gushinga amagaraje, abari abantu boroheje bamwe baguze amamodoka”.

Umuyobozi w’a Akazi Kanoze Access Twagizihirwe Valens, avuga ko uyu mushinga uri mu gihugu cyose ugomba gufasha urubyiruko kwihangira umurimo no kubona akazi.

Ati “Turi guha amahirwe urubyiruko rwacikirije amashuri ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ngo bamenye kwihangira imirimo no kubona akazi bigaragara ko abenshi bahita babona akazi ndetse abarenga kimwe cya kabiri bamaze kugira akazi.”

Abanyeshuri basoje amasomo uko ari 40 bahawe ibikoresho by’ubudozi n’ubukanishi bifite agaciro ka miriyoni 14Frw.

Abanyeshuri basaga ibihumbi birindwi bamaze guca muri Gacuriro TVET. Nibura 60% barabashije guhindura ubuzima bakagira ubuzima bwiza, abandi babona akazi kababeshaho.

Abana bahawe ibikoresho by'ibanze mu kwihangira umurimo
Abana bahawe ibikoresho by’ibanze mu kwihangira umurimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka