Abagore n’abakobwa mu Rwanda basigajwe inyuma imyaka 40

Impuguke zirasaba ko abagore n’abakobwa bakomeza kurusha amahirwe abagabo n’abahungu, kugira ngo umuryango nyarwanda uzibe icyuho cy’imyaka 40 bakerereweho mu burezi.

Impuguke mu nzego zitandukanye hamwe n'abanyeshuri, basaba inzego zitandukanye guha amahirwe abakobwa kurusha abahungu
Impuguke mu nzego zitandukanye hamwe n’abanyeshuri, basaba inzego zitandukanye guha amahirwe abakobwa kurusha abahungu

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kugira byibura 30% by’abagore n’abakobwa mu nzego zifata ibyemezo, ikaba ari imyanya yihariwe gusa n’igitsina gore, hanyuma indi 70% isigaye igapiganirwa n’ibitsina byombi.

Impuguke zateraniye mu kigo Keppler gifasha abanyeshuri kwiga amasomo ya kaminuza ya ‘Southern New Hampshire’ yo muri Amerika bari mu Rwanda, zirifuza kubona abagore benshi barusha amahirwe abagabo.

Donatha Gihana usanzwe akora inyigo zitandukanye ku bijyanye n’uburinganire, avuga ko abagore n’abakobwa mu Rwanda bafite ubukererwe mu kwiga bugera ku myaka 40, akaba asaba inzego zitandukanye kubanza kuziba iki cyuho.

Ati “Nyuma y’imyaka 40 abagabo biga (mu myaka y’1940), nibwo umugore wa mbere yakandagiye mu ishuri, nabwo ntibyari byiza kuko kwari ukwiga gukubura”.

“Iyo dusuzumye dusanga hakiri urugendo runini rutazasozwa ejo rwo kuziba iki cyuho”, nk’uko Mme Gihana akomeza avuga ko umugabo/umuhungu w’iki gihe adakozwa ibyo guheka umwana, gukubura, kumesa…kugira ngo umugore n’umukobwa nabo bajye kwiga no gukora.

Mme Donatha Gihana(uhagaze) yakoze inyigo igaragaza ko abagore n'abakobwa bafite ubukererwe mu burezi bugera ku myaka 40
Mme Donatha Gihana(uhagaze) yakoze inyigo igaragaza ko abagore n’abakobwa bafite ubukererwe mu burezi bugera ku myaka 40

Umusesenguzi muri siyansi zigishwa mu mashuri makuru na kaminuza byo mu Rwanda, Dr Gasingirwa Marie-Christine avuga ko Abanyarwanda barangaye bigatuma abahungu biga igihe kinini hataratekerezwa ku bakobwa.

Ati “Nyamara bigaragara ko abakobwa n’abagore iyo bigishijwe byibura amashuri abanza, bigabanya impfu z’abana bavuka ku rugero rurenze 2% bitewe n’uko umubyeyi aba yajijutse akaba azi n’uburyo bwo gutegura indyo yuzuye”.

Umuyobozi wa gahunda z’umuryango RWAMREC ufasha abagabo guhindura imyumvire ku bijyanye n’uburinganire, Ngayaboshya Silas avuga ko ashyigikiye gahunda bise ivangura ryubaka, igamije guha abagore n’abakobwa amahirwe arusha ay’abagabo n’abahungu.

Ngayaboshya agira ati”Reka dufate ko twese tugiye mu Mujyi wa Kigali duturuka ahitwa ku Gisimenti, navuga ko abagabo bawugezemo ariko abagore bamwe baracyari aho ku Gisimenti, abandi wenda bageze nko kuri Convention Center”.

“Urumva ko abagore n’abakobwa bagomba kwihuta / kwihutishwa cyane”.

Umuyobozi wa Keppler ushinzwe amasomo, Teppo Jouttenus avuga ko Kaminuza ya ‘Southern New Hampshire’ nayo ishyigikiye uburezi buteza imbere abakobwa kurusha abahungu, bitewe n’uko nabo iwabo muri Amerika ngo bafite ikibazo cy’ubusumbane bw’ibitsina byombi.

Ati “dukora ku buryo abarangiza kwiga 50% bagomba kuba abahungu na 50% bakaba ari abakobwa, kugira ngo tugere kuri iyi nteko, abakobwa bahabwa ubufasha burenzeho burimo kubagira inama”.

Iki kigo kivuga ko cyafashije abenyeshuri 189 kwiga amasomo ya kaminiza yo muri Amerika, ndetse kugeza ubu abangana na 581 baracyarimo kwiga amasomo ashingiye ku ikoranabuhanga ritanga ibisubizo by’ibibazo bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka