Abagera ku 3088 bahawe impamyabushobozi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda

Abanyeshuri bagera ku 3088 bahawe impamyabumenyi zo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Muri uyu muhango wabaye tariki 27/01/2012, kaminuza yanatanze impamyabumenyi za dogitora (doctorat) y’icyubahiro ku bantu babiri bagiriye u Rwanda akamaro.

Nubwo bari basanzwe basoma amazina y’abahawe impamyabumenyi bakigira imbere y’abandi, uyu munsi siko byagenze. Abahagarariye amashami abanyeshuri bigamo bagiye basoma amazina yabo gusa. Byashoboka ko byatewe no gushakisha uburyo gahunda zakwihutishwa kuko abahawe impamyabumenyi bari benshi ugereranyije n’myaka yashize.

Icyakora, abarangije mu ishami ry’ubuvuzi bo bigiye imbere mu gihe cyo kurahira ko bazakora neza umurimo bize.

Impamyabumenyi z’icyubahiro zahawe umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Kamalesh Sharma, kubera ko yafashije u Rwanda kwinjira muri uwo muryango muri 2008; undi ni Ambasaderi Juma Mwapachu wafashije u Rwanda kwinjira umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African Community) muri 2007.

Dr. Sharma yagaragaje ko yishimiye kuba u Rwanda rwarinjiye muri Commonwealth aho ibihugu bihuriza imico. Ambasaderi Mwapachu yashimiye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi anavuga ko yishimiye kuba na we yahawe impamyabumenyi na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hamwe na bo, kubera ko iyi kaminuza ifite gahunda nziza yo gushakisha uburyo yakemura ibibazo by’abaturage.

Uhagarariye abarimu na we yashimiye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi anabibutsa ko igihugu kibatezeho byinshi. Yagize ati “ntimuzadutenguhe, aho muzasanga ibibazo muzabihinduremo ibisubizo maze mugaragaze ko mwize koko”.

Uhagarariye abarimu kandi yashimiye Leta y’u Rwanda yiyemeje kongerera imishahara abakozi ba Leta, ndetse na Kaminuza yongerera ku bakozi bayo 50% by’umushahara bagenerwa na Leta.

Minisitiri w’uburezi, ari na we wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yishimiye uburyo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda idahwema guteza imbere ireme ry’uburezi. Yavuze ko iyi kaminuza ifite gahunda yo kwigisha mu buryo abazayirangizamo bazafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje z’iterambere.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka