Abafite ubumuga bwo mu mutwe baratabarizwa ngo na bo bahabwe uburenganzira bwo kwigishwa

Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe baratabarizwa kugira ngo umuryango Nyarwanda ubahe uburenganzira bwo kwigishwa no kwitabwaho kimwe na bagenzi babo batabufite, kuko bashobora kugirira akamaro igihugu.

Isugi Marie Chantal, Umuyobozi Wungirije mu Kigo cyita ku bana bafite ibibazo cyitwa Tiberias Initiatives for Chidren, yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 6 Kanama 2015, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abarezi bigisha mu bigo by’amashuri byita by’ umwihariko ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bari baturutse mu turere dutandatu tw’igihugu.

Bakurikiraga aya mahugurwa n'amatsiko menshi.
Bakurikiraga aya mahugurwa n’amatsiko menshi.

Mu gusoza ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Tiberias Initiative for Children, Foundation Lilianne, Agir Abcd na Enfants du Rwanda, Isugi yatangaje ko ibibazo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bahuraga na byo mu mashuri atandukanye ari byinshi, byiganjemo kutitabwaho uko bikwiye kubera ubumenyi buke bw’abarezi babo, ariko ahamya ko aya mahugurwa ari intangiriro yo gukemura ibi bibazo.

Yagize ati “Aba bahuguwe bagomba kujya mu mashuri baturutsemo bagahugura bagenzi babo batabashije kugera hano, kugirango babashe kurushaho kwita kuri aba bana, kandi aba bana iyo bitaweho neza bakagaragarizwa urukundo, biga neza kandi bakanarusha rimwe na rimwe n’abadafite ubumuga.”

Abakurikiranye aya mahugurwa banahawe impamyabushobozi.
Abakurikiranye aya mahugurwa banahawe impamyabushobozi.

Ibi byashimangiwe na Chantal Barthazard, impuguke mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe wanahuguraga, avuga ko ayo mahugurwa azabafasha abarimu gukomeza kwita ku bana barera, kandi akazabafasha gukemura bimwe mu bibazo by’abana bigisha batabashaga gukemura kubera ubumenyi buke.

Nteziryayo Jean Pierre, Umuyobozi w’Ikigo cya Gatagara/ ishami rya Gikondo wari mu bahuguwe, yatangaje ko abarimu bigisha abana bafite ubumuga bahuraga n’imbogamizi zitandukanye ariko aya mahugurwa yavanyeho ku buryo bagiye kurushaho kwita ku bana bakabafasha gukura neza, bakazigirira akamaro mu gihe kizaza.

Isugi Marie Chantal avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro.
Isugi Marie Chantal avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro.

Yagize ati “Twahuraga n’imbogamizi zitandukanye zirimo cyane cyane kumenya ko umwana afite ubumuga, kumenya uburyo umuntu yamuganiriza, kumenya uburyo yakwitabwaho mu ishuri, ariko nyuma y’aya mahugurwa tugiye kurushaho kunononsora imikorere, ku buryo aba bana barushaho kwitabwaho uko bikwiye bahabwa uburezi nk’abandi.”

Yanatangaje kandi ko muri aya mahugurwa banigiyemo uburyo bwo gukorana n’izindi nzego zirimo umuryango aturukamo, abanyeshuri bigana n’abandi, ku buryo bafatanya bose kwita kuri uwo mwana cyane cyane bamugaragariza urukundo no kumwitaho, batamuha akato kuko biri mu bintu bifasha umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe gukomera mu gihe yiga.

Abahuguwe bose bishimiye ubumenyi bahawe.
Abahuguwe bose bishimiye ubumenyi bahawe.

Abahuguwe bahawe impamyabushobozi banasabwa gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize, kandi banakora ubukangurambaga mu miryango itandukanye yo mu turere baturutsemo, kugira ngo bave ku ngeso yo guha akato abana bafite ubumuga, kuko byagaragaye ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho uko bikwiye bigirira akamaro bakanakagirira igihugu.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka