Abafite ubumuga bagenewe arenga miliyari umunani yo kubigisha

Kaminuza y’u Rwanda(ishami nderabarezi) ivuga ko yari itangiye guterwa impungenge n’umubare munini w’abana bafite ubumuga utajyanye n’uw’abarimu bashobora kubigisha.

Abafite ubumuga batabonaga ibikoresho n'abarimu bashoboye kubafasha kwigana n'abandi bashubijwe
Abafite ubumuga batabonaga ibikoresho n’abarimu bashoboye kubafasha kwigana n’abandi bashubijwe

Umukozi w’ikigo cy’iyi Kaminuza cyigisha abatanga uburezi budaheza, Nshimiyimana Jean Bosco, avuga ko muri 2018 bageze mu tugari tune tw’imirenge ya Gahini na Mwiri mu Karere ka Kayonza, bagahura n’ababyeyi 52 barera abana bafite ubumuga.

Avuga ko ari ho bahera bemeza ko mu gihugu hose haramutse hakozwe ibarura ryimbitse, ngo haboneka umubare munini w’abana bafite ubumuga utajyanye n’uw’abarimu bafite ubushobozi bwo kubigisha.

Ati “Icyuho cyo kubura abarimu bashoboye kwigisha aba bana ni kinini kuko amashuri yahuguwe ni make, tugendeye ku byo tubona hano muri Kayonza, amashuri yahuguriwe kwigisha abana bose harimo n’abafite ubumuga, navuga ko ari nka 20%”.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umukozi ushinzwe uburezi bwihariye n’ubudaheza muri Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), Mary Kobusingye asobanura ko Leta yemeye amafaranga angana na 8,184,650,000frw yagenewe gufasha abafite ubumuga kwiga.

Kobusingye agira ati “Mu byakerereje politiki nshya y’uburezi budaheza harimo n’iyo ngengo y’imari kuko urabona ko ari nini, igomba kuzakoreshwa mu myaka itanu”.

“Abana batishoboye(bafite ubumuga)bagomba kwinjira mu ishuri, kurigumamo ndetse no gusoza amashuri. Tuzareba niba inzitizi bafite ari ukugera ku ishuri habe hashakwa akagare”.

“Tuzareba niba inzitizi ari ukutabasha gukurikira mwalimu kuko nta bikoresho afite, tuzahugura abarimu kugira ngo mu gihe bigisha habeho no gukoresha amarenga”.

Kobusingye akomeza avuga ko amashuri yose azasabira ubufasha abanyeshuri bafite ubumuga agomba kubuhabwa nk’uko ngo bisanzwe bigenda ku baba bagaragaje ibyo bibazo.

Amashuri abanza, ayisumbuye, ayigisha imyuga n’amakuru hose mu gihugu angana na 4,715 kandi yose agomba kwigishiriza hamwe abana bafite ubumuga n’abatabufite nk’uko Leta n’Umuryango w’Abibumbye babiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka