Ababyeyi bifuza ko abarimu bajya basanga abana mu ngo

Hari ababyeyi bavuga ko gahunda yo kwigira mu rugo hakoreshejwe televiziyo, telefone, mudasobwa na radiyo itarimo kugenda neza, bitewe n’uko bajya mu mirimo abana bakabura ubafasha gukurikirana amasomo.

Abigira mu rugo, bamwe barakoresha radiyo abandi televiziyo
Abigira mu rugo, bamwe barakoresha radiyo abandi televiziyo

Kigali Today yasuye zimwe mu ngo mu gihe amaradiyo na televiziyo biba bitambutsa amasomo yagenewe gufasha abana kwigira mu rugo.

Ahagana saa ine za mu gitondo, Gisubizo Ange utuye ku Gisozi, yari amaze gukurikirana isomo ry’Ikinyarwanda kuri televiziyo, atangira kwitoza ibyo yize agira ati “ntibavuga kumeneka kw’ingoma, bavuga kuriboora, ntibavuga gutoboka kwayo bavuga kubyaara,...”.

Ati “Ibi ni ibyo nigiye hano, ariko hari igihe televiziyo yanga kugaragara Mama akamfasha”.

Umubyeyi wa Gisubizo avuga ko nubwo uyu mwana ataba yabuze uburyo bwo kwiga n’ibimufasha, ngo adashobora kuva mu rugo yizeye ko uwo munyeshuri aza kumwereka umukoro wakozwe neza.

Uyu mubyeyi yagize ati “Umwana wigana na mwalimu ntabwo ari kimwe n’uwigana n’umubyeyi. Kubwira umwana ngo ave mu kureba ibi ‘tintin’ kuri televiziyo yige, ntabwo biba byoroshye”.

Uwarukundo Ange uturanye na Gisubizo, na we wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, afite musaza we umufasha gushyira murandasi muri mudasobwa, byanashoboka akayihuza na televiziyo kugira ngo abe ari ho arebera amasomo.

Ishuri Uwarukundo yigaho rihora rishyira amasomo ku rubuga rwa Youtube akaba ari ho abafite murandasi babirebera, we akaba yaranashyiriweho gahunda yo kwiga buri gitondo na nimugoroba.

Uwarukundo yagize ati “Usanze ndimo kwiga isomo ry’ubumenyi bw’imyororokere, nzi ko rimfasha kwirinda abadushuka bashaka kudusambanya, ariko hano mu rugo nahamenyeye byinshi nko gutondagura inshinga mu Cyongereza, hari ibyo jyewe nibwira hakaba n’ibyo bansobanurira”.

Musaza we avuga ko hari icyizere ko uyu mwana azasubira ku ishuri azi byinshi, ariko imbogamizi bafite ngo ni ukutabona umuntu ushobora kumukurikirana mu gihe adahari cyangwa ari mu yindi mirimo.

Kanyana Ange Divine wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, iwabo nta televiziyo bafite ariko bafite radiyo, akavuga ko kuva gahunda yatangira, ngo amaze kwiga inshuro enye, ariko na zo ngo ntabwo yibuka ibyo yazizemo.

Umubyeyi wa Kanyana witwa Nyirakanyana Rehema, avuga ko gahunda yo kwigira kuri radiyo ikeneye by’umwihariko umubyeyi ujijutse wafasha umwana kumva amasomo neza, ariko bitewe n’uko ababyeyi akenshi na bo baba badahari, abana ngo bakeneye undi muntu wo kubitaho.

Ati “Kumva ibintu kuri radiyo atabibona, umwana ashobora no kubikosora nabi, umubyeyi adahari ngo amufashe, umwana ntiyamenya ibyo akora”.

Yamfashije Anathalie, umubyeyi w’abana batatu barimo babiri biga mu mashuri abanza, afite radiyo iwe ndetse azi na gahunda yo kwigira mu rugo uko iteye, ariko ngo nta na rimwe abana be cyangwa ab’abaturanyi bigeze bitabira kwiga.

Yamfashije agira ati “Ntabwo babyumva, dukeneye ubufasha bw’umuntu wajya abigisha bamureba akajya aza muri karitsiye, nubwo byaba iminsi ibiri mu cyumweru, byarinda abana ubuzererezi”.

Ati “N’iyo byaba ari amafaranga make umuntu yayishyura ariko bikaturindira abana kuba inzererezi, nta mwana ucyicara hamwe, bashotse inzira zo gukorera amafaranga, uramubuza umwana ntiyumve”.

Ku rundi ruhande, Ikigo cy’Iigihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kivuga ko iki cyifuzo cy’ababyeyi gifite ishingiro kandi kigomba gushakirwa uburyo cyashyirwa mu bikorwa, ariko ko bakeneye kubanza gutoza abana umuco wo kwiyigisha nta wundi muntu bari kumwe.

Uwarukungo Ange abasha kwigira kuri televiziyo ari mu rugo
Uwarukungo Ange abasha kwigira kuri televiziyo ari mu rugo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini muri REB, Dr. Sebaganwa Alphonse yabisobanuye mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio, agira ati “ndasaba ababyeyi kubanza gutoza abana kumenya isaha yo kwiga, ku buryo iyo igeze umwana agomba kwijyana akicara akiga atagombye kuba ari kumwe n’undi muntu”.

Ati “Ngarutse kuri icyo gitekerezo (cyo gusaba umuntu ufashiriza abana iwabo), ababishinzwe bashobora kureba niba bishoboka, wenda dushobora kugera mu kwezi kwa karindwi icyorezo (Covid-19) cyagabanutse bihagije.

Abantu bashobora gutekereza kureba aho bahuriza abana bo mu isibo, ku buryo umwarimu uri muri uwo mudugudu yaza akabafasha”.

Ikigo REB kivuga ko ikoranabuhanga rya Iyakure rifasha abanyeshuri kwiga barebana na mwarimu ngo ririmo gutanga umusaruro, n’ubwo umubare w’abashobora kurikoresha kugeza ubu ukiri muto cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka