Ababyeyi barasaba abarezi gutinyura abanyeshuri indimi z’amahanga
Ababyeyi barerera mu Kigo Cy’Amashuri Abanza Centre Scolaire Amizero giherereye mu Karere ka Ruhango, barasaba abarezi gutinyura abana bakavuga indimi z’amahanga.
Babisabye abarezi b’iri shuri kuri uyu wa 26 Mutarama 2016, ubwo bishimiraga imitsindire y’abana babo mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2015 mu mashuri abanza.

Ababyeyi bavuga ko iri shuri ryigisha neza ndetse n’abana hafi ya bose bagatsinda, ariko bakaba bagifite ikibazo cyo kwitinya mu kuvuga indimi z’amahanga.
Basaba abayobozi b’icyo kigo kujya batinyura abana bakamenya izindi ndimi cyane cyane Icyongereza.
Pasteur Antoine Mutunzi, umubyeyi urerera muri icyo kigo, agira ati “Rwose pe, iri shuri turarikunda, ndetse unasanga abana bacu bazi izi ndimi bakazandika pe, ariko ikibazo bagira, baritinya mu kuzivuga, tugasaba abarezi ko bajya babafasha bakabatinyura”.
Abo babyeyi bagaragaza imbogamizi y’uko akenshi abana bagera iwabo, abo basanze bagasanga nta ndimi bazi, bityo bagasaba abarezi gufasha abana bakazitunyukira ku ishuri.

Sinamenye Jean Maurice, Umuyobozi wa Centre Scolaire Amizero, we avuga ko iyo abana bari mu kigo, indimi z’amahanga bazikoresha, gusa ngo ikibazo kiba iyo batashye.
Ati “Hano barazivuga pe, kandi tunafite intego zo kugira ngo umwana amenye izi ndimi, bityo ashobore guhangana ku isoko ry’umurimo cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba”.
Uyu muyobozi agasaba ababyeyi ko igihe abana batashye, bakwiye kujya bakabakangurira gusibira mu byo bize, biyibutsa n’izo ndimi z’amahanga.

Centre Scolaire Amizero yatsindishije abana 65 mu bana 72 mu bizamini bya Leta bahabwa kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri.
Imanzi Sendarasi Deny, umwe mu bana babonye amanota meza, avuga ko byose kubigeraho biterwa n’ubwitange bw’abarezi babo ndetse bakanatozwa ikinyabupfura.
Asaba barumuna be gukurana umuco wo ubaha, kuko ari byo bituma bamenya ibyo batazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwo busaba ababyeyi ndetse n’abayobozi, gukomeza kurangwa n’ubufatanye, mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|