Ababarirwa mu bihumbi 94 basabwa kwishyura buruse batarashyirwa muri ba bihemu

Banki y’u Rwanda ishinzwe Amajyambere(BRD) ikomeje kwishyuza inguzanyo ya buruse abantu bigiyeho muri Kaminuza kuva mu mwaka w’1980, ababyanze bakabarwa nk’abambuye banki(bihemu).

Abayobozi ba BRD mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi ba BRD mu kiganiro n’abanyamakuru

BRD ivuga ko abakabakaba ibihumbi 94 ari bo basabwa kwishyura iyi nguzanyo ku bushake, baba batabikoze abakoresha babo akaba ari bo bakata 8% ku mushahara wabo bakayatanga muri iyo banki.

Umuyobozi muri BRD ushinzwe inguzanyo zihabwa abanyeshuri, Emmanuel Murangayisa agira ati “Itegeko risaba buri muntu wahawe umwenda (wa buruse) kwimenyekanisha agatangira kuwishyura”.

“Umuntu uzayaherana tugomba kumwishyuza yongeyeho amafaranga y’ibihano nyuma yo kumwigisha akabyanga, tuzanamushyira muri CRB (ikigo kigenzura abafitiye imyenda amabanki), ku buryo azahura n’ingaruka zose z’abantu banze kwishyura umwenda”.

BRD ivuga ko izakomeza gukurikirana abayifitiye imyenda bari mu gihugu imbere no hanze, aho ivuga ko izakoresha za ambasade zikabashakisha hose mu bihugu byo ku isi.

BRD ivuga ko mu myaka itatu n’igice imaze ihawe inshingano yo gutanga no kugaruza inguzanyo ihabwa abigira kuri buruse ya Leta, ngo imaze kugaruza miliyari 7.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myaka irindwi yabanjirije iyi gahunda ya BRD yo kwishyuza inguzanyo, ngo inzego zari zibishinzwe zari zarishyuje amafaranga miliyari 12.

Ku rundi ruhande, hari abantu bigiye ku nguzanyo ya Leta banenga gahunda ya BRD yo kwishyuza, bavuga ko hari aho idasobanutse.

Umwe mu bakorera urwego rw’itangazamakuru agira ati “abakozi ba BRD baraje badusaba kwimenyekanisha(kudeclara) turabikora, ariko ntabwo bagarutse ngo batubwire igiciro tugomba kwishyura!

“Iyo ntambwe ni yo bagombaga kugeraho kuko baradusaba kwishyura natwe tukabasaba kutwishyuza!”

Undi ukora mu rwego rw’ubuzima akomeza avuga ko habayeho kwivuguruza kw’amategeko, kuko ngo mbere yaho umuntu wabonye amanota ashimishije(satisfaction) atagombaga kwishyuzwa buruse yahawe na Leta.

Ati “Gahunda yabo ntabwo isobanutse neza, ariko nkeka ko ku bantu bafite akazi keza, kugukata ku mushahara amafaranga ibihumbi 20-30 ntacyo bitwaye, ariko iyo ntacyo bakubajije urabihorera kuko amafaranga duhembwa ataduhagije ukurikije ubuzima buri hanze aha”.

Banki y’ u Rwanda ishinzwe Amajyambere ihamagarira abantu babishoboye kuyigana bagahabwa inguzanyo, niba bifuza gushora imari mu buhinzi, mu ngufu, mu guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, ndetse n’abashaka inzu ziciriritse bajya bishyura ibihumbi 200 byibura buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

RDB ikorere mu mucyo. Nibyo, hari abantu twahabwaga buruse hanyuma nyuma igahagarara kandi abandi bayifata, ukabyirukaho ukarambirwa.
Mworoshye uburyo bwo kumenya ayo umaze kwishyura ndetse n’asigaye bitaba ibyo muzagwa mu manza kuko abenshi tubona dukatwaaaaa....kugeza ryari?
Murakoze.

Aimable yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Nibatubwire ayo twishyuzwa, kandi banadukorere contract zigaragaza igihe umuntu atangiriye kwishyura, ayo azajya yishyura n’igihe azasoreza kwishyura. Ikindi nimukorane n’uturere bya hafi.

Habimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Yego, ntituzi ngo ni ukugeza ryari! Inyungu ni angahe!
Muri make ntibisobanutse neza pe.

Aimable yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Njye BRD hari ibyo ntemeranya nayo. Hari abantu biburaga ku rutonde rwa bishyurirwa bakajyaho nyuma Kandi iyo wujuje form bagukata nk’ayabandi. Bazongere basohore list umuntu abanze arebe ko batamwanditseho ayo batamuhaye.

Semana yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

hari abo dukorana bamaze imyaka irenga 5 mu kazi. twe twarasinye turishyura ariko baba baduseka ngo twabuze icyo tuyamaza. ABABISHINZWE (BRD)MWIHUTISHE KWISHYUZA KUKO NIMWE MWARANGAYE KUKO ABANTU BARAHARI . MWISHYUZE UTURERE NITWO DUKORESHA BENSHI NATWO DUHE FORM ABAKOZI BATWO.

Eric ELIAS yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

BRD yitonde hari abahawe buruse na perezida kubera amanota meza bari bafite abo bavugaga ko batazishyura. kd hari abadafite akazi bashobora kugana bank ngo biteze imbere bazanabone uko bishyura. nimubashyira muri CRB ubwo bazakurahe ubushobazi bwo kwishyura kd bazaba batemerewe kuguza!!!!????? murambabaje tu.

kkkaaa yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Ibaze pe!CRB sicyo gisubizo!Ubundi bakagombye kujya bayakata ku mishara nk’uko bakata ayandi tutarasobanukirwa!Nina mpembwa 45000,bakate bampe 30000!!!!!!Ariko ubundi leta ikwishyuza ite kdi uyikorera!Imisoro dutanga ntabwo ihagije?Bajye bayakura mu misoro

Ingabire yanditse ku itariki ya: 7-08-2019  →  Musubize

Barakata ariko ntituzi ngo bizarangira ryari pe!

Aimable yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka