OIF igiye gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura ururimi rw’Igifaransa

Umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) watangiye ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ururimi rw’Igifaransa ruhabwe umwanya munini mu mashuri bityo ruzamuke mu gihugu.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko ku bufatanye na OIF Igifaransa kigiye kongererwa imbaraga mu Rwanda
Minisitiri Twagirayezu avuga ko ku bufatanye na OIF Igifaransa kigiye kongererwa imbaraga mu Rwanda

Byatangarijwe mu muhango wabaye ku wa 13 Ukwakira 2020, aho Minisiteri y’Uburezi yakiriye abarimu 30 b’inzobere muri urwo rurimi boherejwe na OIF, bakazafatanya n’ab’Abanyarwanda guha ingufu ururimi rw’Igifaransa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, asobanura iby’ubwo bufatanye.

Agira ati “Ni ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na OIF, ni umushinga twatangiye witwa ‘Projet de Mobilité des Enseignants’. Ni abarimu baturutse mu bihugu bitandukanye, intego yabo ni ukudufasha bahereye ku barimu bacu, abanyeshuri ndetse n’abandi bantu kugira ngo tuzamure ururimi rw’Igifaransa kuko ari intego twihaye”.

Ati “Dushaka ko Igifaransa kigira umwanya ukomeye mu burezi bw’u Rwanda kuko dushaka ko abanyeshuri bacu bashobora kuvuga Icyongereza, Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’izindi ndimi. Bizatuma turera umwana muri za siyansi n’ibindi, ariko ushobora no kwisobanura ageze hanze”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze kandi ko abo barimu 30 bamaze kugera mu Rwanda bazahera ku guhugura abandi barimu ariko kandi ngo hari abandi bazaza.

Ati “Iki ni icyiciro cya mbere cy’abarimu 30 bageze mu Rwanda ariko inyuma hari n’abandi bazaza mu gihe kiri imbere. Uko bazagenda biyongera ni ko tuzagenda tubashyira mu byiciro bitandukanye by’amashuri yacu”.

Akomeza avuga ko nubwo haje abo barimu b’abanyamahanga bitavuze ko abo mu Rwanda badashoboye, ahubwo ari ukubongerera imbaraga.

Umujyanama mu bijyanye n’umuco muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, Juliette Bigot, yavuze ko mu barimu 30 baje harimo batanu b’Abafaransa na 25 baturutse mu bindi bihugu icyenda, bakazakorera mu mashuri nderabarezi (TTC), mu yandi mashuri ya Leta ndetse no mu yigenga yigisha Igifaransa.

Yongeyeho ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite amahirwe yo kuzabona abarimu benshi bazajya batangwa na OIF buri mwaka, kandi ko igihugu cye cyahisemo kugira uruhare mu gutera inkunga uwo mushinga.

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na OIF, ni yo igena uko abo barimu bagera aho bazakorera akazi ndetse no mu byo bakenera mu mibereho yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka