Musanze: Wisdom School yabaye igisubizo ku bajyaga gushakira ireme ry’uburezi mu mahanga

Ku cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, abana barangije imyaka itatu biga icyiciro cy’amashuri y’incuke berekanye ibikubiye muri amwe mu masomo bahawe bifashishije indimi z’Icyongereza, Igishinwa, Igiswayili n’izindi.

Abana bo muri Wisdom School bagaragaza icyizere cy'ejo hazaza h'igihugu
Abana bo muri Wisdom School bagaragaza icyizere cy’ejo hazaza h’igihugu

Icyo gikorwa cyahujwe no kwizihiza umunsi w’umwana kuri icyo kigo, ababyeyi bibutswa ko ahazaza h’umwana hategurwa kuva mu buto bwe. Abahafite abana baganiriye na Kigali Today barimo umugabo witwa Mudenge Francois, umaze imyaka icyenda aharerera , kuri ubu ahafite bane. Yahamije ko uburere ishuri Wisdom School ritanga buboneye.

Agira ati: ’’Mu bana banjye harimo uwo mfite nari naratangije ku kindi kigo, mu gihe yahamaze cyose ntiyari azi no kwandika izina rye, ariko aho muzaniye muri iri shuri, nabonye itandukaniro rikomeye ku buryo ntashidikanya na gato ko imyigire n’imitsindire ye igaragaza ko azitwara neza mu buzima bwe bw’ahazaza’’

Buri mwaka, ishuri Wisdom School rikorera abana basoje icyo cyiciro ibirori, bigahuzwa n’umunsi w’umwana ku rwego rw’icyo kigo.

Ibirori by'aba bana byabimburiwe n'Akarasisi kabereye mu Mujyi wa Musanze
Ibirori by’aba bana byabimburiwe n’Akarasisi kabereye mu Mujyi wa Musanze

Ni inshuro ya 10 bikorwa, aho abana basaga 800 ari bo bamaze kuva mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke bajya mu cy’amashuri abanza. Umuyobozi w’iryo shuri Nduwayesu Elie agaruka ku byo bishimira kuva icyo gikorwa cyatangira.

Yagize ati: ‘’Turishimira ko iki gikorwa kiba urubuga abana n’ababyeyi ndetse n’ikigo muri rusange bahuriramo, tukarebera hamwe urwego bamaze kugeraho, kandi noneho bigaha n’abana imbaraga zo kwiyubakamo icyizere n’ubushobozi bwo kuzitwara neza no mu bindi byiciro biba bigiye gukurikiraho’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze aho icyicaro cy’iryo shuri giherereye, Nteziryayo Emmanuel avuga ko hari umusanzu ukomeye iryo shuri rikomeje gutanga, kuko uburezi bufite ireme buhatangirwa bwunganira leta mu rugamba rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Wisdom School ngo yabaye igisubizo ku babyeyi bajyaga gushaka ireme ry'ubuezi mu bindi bihugu
Wisdom School ngo yabaye igisubizo ku babyeyi bajyaga gushaka ireme ry’ubuezi mu bindi bihugu

Ishuri Wisdom School rimaze kugaba amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu hose rikaba ryarateye intambwe yo kuba rihafite ibyiciro binyuranye birimo n’icy’amashuri y’incuke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve, Nteziryayo Emmanuel
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Nteziryayo Emmanuel
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka