Musanze: Binubira ko ifunguro rya saa sita barifata hagati ya saa cyenda na saa kumi

Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Migeshi(EP Migeshi), binubira kuba ifunguro bakabaye bafatira ku ishuri saa sita, akenshi barihabwa hagati ya saa cyenda na saa kumi z’umugoroba, amasaha yo gutaha ya nimugoroba yegereje.

Aya masahani abanyeshuri bariraho bari bategereje ko abagiye kuvoma amazi ku magare bayahageza ibikoresho bikabona gusukurwa ngo babone kubifunguriraho
Aya masahani abanyeshuri bariraho bari bategereje ko abagiye kuvoma amazi ku magare bayahageza ibikoresho bikabona gusukurwa ngo babone kubifunguriraho

Gutinda guhabwa ifunguro rya saa sita, aba banyeshuri, bagaragaza ko bibangamira imyigire yabo. Umwe mu bo Kigali Today yahasanze mu ma saa munani n’igice z’amanywa, yagize ati: “Bigeze aya masaha bataratugaburira. Bikunze kutubaho kenshi, kandi biratubangamira, kuko kugeza aya masaha tutarashyira ikintu mu nda, inzara iba itumereye nabi, ku buryo n’amasomo mwarimu yigisha, tutabasha kuyakurikirana ngo tuyafate uko bikwiye. Ubuyobozi bwasuzuma iby’iki kibazo gituma turya dutinze gutya, bukadufasha kugikemura”.

Mugenzi we, yunzemo ati: “Hari n’ubwo babitugaburira saa cyenda cyangwa saa kumi, amasaha yo gutaha ya nimugoroba yegereje, byamaze no kutuva ku nzoka. Twe twifuza ko nibura ababishinzwe badufasha, kuri iki kigo cyacu, bakadusubirizaho gahunda y’umwihariko, yo kujya dufatira ifunguro rya saa sita mu rugo, kuko ho byibura twajya dusanga ababyeyi bayaduteguriye ku gihe, tutarinze gutakaza umwanya nk’uyunguyu dutegereje”.

Biyambaza abatwara abagenzi ku magare bakaba ari bo babatundira amazi yo gukoresha mu mirimo irimo n'iyo gutekera abanyeshuri
Biyambaza abatwara abagenzi ku magare bakaba ari bo babatundira amazi yo gukoresha mu mirimo irimo n’iyo gutekera abanyeshuri

Ikibazo cy’ibura ry’amazi rikunze kubaho, ngo riri mu bikomeje kuba intandaro ituma abana batabonera ifunguro ku gihe nk’uko byemejwe na Hakizimana Jules, umurezi akaba na responsable w’iki kigo, agira ati: “Dukunze kubura amazi n’igihe abonekeye, bikaba iby’akanya gatoya, kandi nabwo mu masaha y’igicuku. Twifashisha umuzamu wa hano, akatuvomera kuko aba yahasigaye, hakaba n’ubwo utwo ducyeya atatubonye”.

Yakomeje ati “Kenshi abanyonzi ni bo batuzanira ayo dukoresha, aho ijerekani imwe, bayitwishyuza amafaranga 150 cyangwa 200. Urumva rero nk’ikigo gifite abana basaga 1000, dukenera amazi menshi yo gutekesha, byahurirana no kuyavoma kure, bigatuma n’igihe cyo gutegura amafunguro kitubana kirekire, abana bakarya batinze ”.

Ibi na we ahamya ko hari ingaruka bigira. Ati: “Aba batangira amasomo saa moya za mugitondo, bakaruhuka saa sita na 15. Iyo habayeho ko amafunguro atinda, bakarya nyuma y’ayo masaha, bigira ingaruka, zituma amasomo adindira n’ingengabihe yayo igahungabana. Natwe twifuza ko amazi akomeje kutubera inzitizi, yashakirwa umuti urambye”.

Ikibazo cy'amazi akunze kubura kiri mu bituma abanyeshuri batinda kubona ifunguro rya saa sita
Ikibazo cy’amazi akunze kubura kiri mu bituma abanyeshuri batinda kubona ifunguro rya saa sita

Bifashisha ibigega barekamo amazi y’imvura, ariko ntibitange igisubizo kuko nko mu gihe cy’izuba, byose bishiramo amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yavuze ko agiye kubikurikirana, ati: “Iki kibazo nibwo nkimenye. Tugiye kugikurikirana mu maguru mashya, dushake igisubizo kirambye, mu gukumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya imyigire y’abana”.

Iki kigo nibura gikoresha amajerekani ari hagati ya 130 na 150 ku munsi mu mirimo yo gutekera abana ifunguro rya saa sita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka