Minisitiri Munyakazi yahumurije abari gukora ibizamini bya Leta

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta kubikora nta bwoba bagatsinda, kuko ntaho bitandukaniye n’iby’akarere bakoze.

Minisitiri Munyakazi afungura ikizamini abanyeshuri bari bagiye gukora
Minisitiri Munyakazi afungura ikizamini abanyeshuri bari bagiye gukora

Ubu butumwa yabugejeje ku banyeshuri bari gukorera ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye muri Groupe Officiel de Butare, no muri TSS Kabutare, kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019.

Yagize ati “Ibi bizamini mugiye gukora birasa nka bya bindi tumaze iminsi tubaha. Ni mwe ba mbere mugiye gukora ikizamini cya Leta twarabatoje uko ikizamini kitateguwe n’amashuri yanyu kiba kimeze. Birabongerera amahirwe yo kuzakora ibizamini byanyu neza”.

Yababwiye kandi ko babazaniye umugisha wa kibyeyi, bityo bakaba batagomba gutsindwa.

Minisitiri Munyakazi yasabye abanyeshuri gutsinda
Minisitiri Munyakazi yasabye abanyeshuri gutsinda

Ati “Kirazira kikaziririzwa gutsindwa kandi tumaze kubaha imigisha, gusiba ibizamini kandi ari ibyanyu, gukererwa ibizamini kandi bifite amasaha bitangiriraho”.

Yunzemo ati “Kirazira kwiba. Nagira ngo mbabwire ko turangije ibizamini by’amashuri abanza. Nta mwana n’umwe mu Rwanda ruzima twigeze dufata akopera kandi imyaka ishize barabikoraga”.

Minisitiri Munyakazi yanavuze ko yahisemo gutangiriza ibizamini bya Leta i Huye kuko kera higeze kuba ari ho hashakirwa ubumenyi bufite ireme, biza guhinduka, none muri iki gihe hakaba hari gushakishwa uburyo byagaruka.

Yasabye abanyeshuri b’i Huye gukora neza bakazatsinda cyane kurusha ahandi, kugirango Huye igarure isura yahoranye.

Abanyeshuri bari biteguye gukora ikizamini
Abanyeshuri bari biteguye gukora ikizamini

Ku kijyanye nuko abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta babimenyerejwe, bityo bikaba bidakwiye kubatera ubwoba, abanyeshuri bakoze ibizamini bavuga ko hari icyo byabamariye, nubwo bo bari bakoze icy’akarere gusa, icya REB kikaba cyarakozwe na barumuna babo.

Jean Claude Hakizimana urangije kuri Butare Catholique yagize ati “Uko twakoze ikizamini cy’uyu munsi ni ko twakoze n’icy’akarere. Icy’akarere cyatumye umuntu ku giti cye agenda akisubiramo bitewe n’ibyo yari amaze kubona yakoze. Ahubwo kariya kantu ni keza cyane”.

Claudine Niyigaba urangije mu ishuri NDP Karubanda na we, ati “Hari ukuntu abana bamwe bajyaga bagira ubwoba bakinyarira, ariko ubungubu byari nk’ibintu bisanzwe. Ibyo twakoze bya REB ntaho byari bitandukaniye cyane n’iby’akarere twakoze”.

Ibizamini byatangiye kuri uyu wa 12 Ugushyingo bizarangira kuwa 22 Ugushyingo 2019. Muri rusange mu Rwanda biri gukorwa n’abanyeshuri 255,578, harimo abakobwa 139,807 n’abahungu 115,771. Bari gukorera mu ma santere y’ibizamini 871.

Mu karere ka Nyagatare ho, bwa mbere umugororwa ufungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare na we yakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.

Uyu ni Ashimwe Josue w’imyaka 22, wari wafunzwe yigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri nderabarezi rya Zaza mu karere ka Ngoma, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka itandatu.

Ashwimwe afungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare mu rwego rwo kwigisha abana bahafungiye.

Avuga ko akigera muri gereza yumvaga ubuzima busa naho burangiye, ariko Leta y’ubumwe iza kumuha amahirwe yo kongera kwiga.

Ashimwe Josue yashimiye Leta yamwemereye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
Ashimwe Josue yashimiye Leta yamwemereye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Agira ati “Ngifugwa numvaga nyine nta mahirwe ngifite yo kwiga, ariko Leta y’ubumwe impa amahirwe yo kwiga mfunzwe.Ndizera ko nize neza ku buryo ngomba gutsinda ikizamini kandi ninsohoka muri gereza nzagirira akamaro igihugu.”

SSP Hillary Sengabo, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, avuga ko Ashimwe yahawe amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta nk’impuhwe z’igihugu, ariko na none hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi butangirwa muri gereza y’abana ya Nyagatare.

Ati “Ubundi abana ni bo babanje guhabwa amahirwe, n’abakuru na bo abagezeho ariko na none uriya aracyari muto aziga na kaminuza, yakwigirira akamaro akakagirira n’igihugu mu gihe inkiko zimuhanaguyeho ubusembwa.

Igikomeye ariko ni ukuzamura ireme ry’uburezi butangirwa muri gereza y’abana kuko ni umwarimu”.

Ashimwe yakatiwe imyaka itandatu y’igifungo akaba ashigaje muri gereza imyaka ibiri n’amezi atanu.

Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare na bo bakoze ibizamini
Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare na bo bakoze ibizamini

Uretse Ashimwe, abana batandatu bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, na bo bitabiriye ikizamini gisoza icyo cyiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka