Impano ye yatumye Dr Isaac Munyakazi yiyemeza kumwishyurira umwaka w’amashuri wa 2018- 2019
Atangiza ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage akamaro ko gutera igiti cyane cyane bahereye mu bana bato, Dr Munyakazi Isaac yatangajwe n’ubuhanga umwe mu bana bari bitabiriye icyo gikorwa yagaragaje acinya akadiho, amuhemba kuzamwitaho amuha ibikenewe byose mu ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2018-2019.

Uwo mwana witwa Irakoze Dorcas, yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, akaba ari umwe mu bana basusurukije abari bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti, akagaragaza ubuhanga mu mudiho bigashimisha benshi.
Dr Munyakazi akaba yatangarije Kigali Today ko kwiyemeza gufasha uwo mwana muri uyu mwaka, ari igikorwa kigamije kumushimira ishyaka agaragaza, ndetse no kumutera imbaraga zo guhorana umuco wo guhiga abandi no mu ishuri.
Ati" Kwiyemeza gufasha uyu mwana ni ukumushimira ku ishyaka yagaragaje tumusaba kurushaho, kandi tunereka bagenzi be ko bagomba gushyira imbaraga mu murimo wabo wo kwiga, kugira ngo na bo begukane ibihembo nk’ibya mugenzi wabo."

Mu Mpanuro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yatanze muri icyo gikorwa, yasabye ko ishuri rikwiye kubera abana igicumbi kibategurira kuba Abanyarwanda bazima bizihiye igihugu.
Icyo gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Uburezi, ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Minisiteri y’Ibidukikije, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba (RWFA).
Dr Munyakazi avuga ko gutera amashyamba bizafasha cyane mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere riteza ibiza, ndetse no guharanira kugira ubuzima bwiza n’iterambere rizira ibihombo.
Ati " Igikorwa cyo gutera ibiti ku mashuri yose yo mu gihugu kigamije kurwanya ibiza, kugabanya ingaruka ziterwa nabyo, no kugira amashuri atuma abana bigira ahantu heza kandi hahehereye."

Icyo gikorwa ngo kizakorwa mu gihe cy’iminsi itanu, gisozwe tariki ya 15 Ugushyingo 2018.
Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Nkotsi ku wa 10 Ugushyingo 2018. Hatewe ibiti bivangwa n’imyaka bya Gereveriya 2970 n’ibiti 800 byera imbuto ziribwa z’ibinyomoro.
Byatewe mu Kagari ka Bikara, mu Midugudu ine ari yo Kindiki, Barizo, Kabaya na Rubindi ku buso bungana na Ha 10,5. Byatewe ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyakinama II no ku mihanda yo muri iyo midugudu.
Ababyeyi na bo bakanguriwe kurushaho kwita ku bana babo babakangurira kugana ishuri, no kubarinda ibiyobyabwenge kugira ngo bazakurane ubuzima buzira umuze kandi bigirire akamaro.
Nyuma y’uwo muhango, buri mwana yatahanye igiti cy’imbuto ajya gutera iwabo mu rugo.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|