Imirimo yo mu rugo iracyaharirwa abakobwa bikabadindiza mu masomo

Ababyeyi basabwe gucika ku muco wo kudindiza umwana w’umukobwa, kuko hari aho bikigaragara ko batsikamirwa n’imirimo yo mu rugo bikabadindiza mu myigire.

Aba bana bahembwe banahawe ibyemezo bibabakira mu Nkubito z'icyeza
Aba bana bahembwe banahawe ibyemezo bibabakira mu Nkubito z’icyeza

Ibi babisabwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Dr. Nzahabwanimana Alexis ku wa 26 Werurwe 2017, mu muhango wo guhemba abana b’abakobwa batsinze neza mu mashuri.

Iyi gahunda yateguwe n’umuryango Imbuto Foundation, hagamijwe guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Bamwe mu bana bahembwe bavuga ko n’ubwo bishimira ibihembo bahawe, ngo baracyahura n’imbogamizi mu myigire yabo, zirimo kubura umwanya wo gusubira mu masomo biga kuko ahanini baba bahugiye mu mirimo yo mu rugo bahabwa n’ababyeyi, mu gihe abahungu bo biba bitabareba cyane .

Umugwaneza Joseline agira ati” Nishimye cyane byampaye imbaraga zo gukora cyane numva ko ntari njyenyine. N’ubwo dutsinda, ariko turacyafite inzitizi mu miryango yacu.

Hari ababyeyi bacyumva ko umuhungu yicara akaba umwami mu rugo, umukobwa akaba ari we ukora imirimo yose. Ariko ubu tubona bitangiye gukemuka turizera ko bizarangira.”

 Inkubito z'Icyeza zahembwe na Imbuto Foundation kubera gutsinda neza mu ishuri
Inkubito z’Icyeza zahembwe na Imbuto Foundation kubera gutsinda neza mu ishuri

Umwe mu babyeyi bari muri uyu muhango, yahamije ko uburezi bw’abana b’abakobwa bukidindizwa n’imirimo ababyeyi babaha.

Mukagatana Annociatha agira ati” Abana b’abakobwa barereshwa barumuna babo, usanga ari bo bateka, nibo batumwa ku isoko, n’ibindi, ugasanga babura umwanya wo gusubira mu masomo bityo bakadindira.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Dr. Nzahabwanimana Alexis wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye ko kwimakaza umuco w’uburinganire n’ubwuzuzanye byashyigikirwa bityo bikazakemura icyo kibazo abana b’abakobwa bagihura na cyo.

Ati” Tugomba kurandura umuco wahozeho wo gukandamiza umukobwa, aho imirimo myinshi cyane cyane iyo mu rugo yafatwaga nk’igomba gukorwa n’abagore n’abakobwa, abasore bigaramiye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo Dr. Nzahabwanimana Alexis asaba ababyeyi kwimakaza umuco w'uburinganire mu ngo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Dr. Nzahabwanimana Alexis asaba ababyeyi kwimakaza umuco w’uburinganire mu ngo

Abana bahembwe muri uyu muhango ni 26 harimo 23 barangije amashuri abanza na batatu barangije amashuri yisumbuye bo mu turere twa Rusizi , Nyamasheke na Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka