Abarimu b’abakorerabushake b’Igifaransa batumye ireme ry’uburezi ryiyongera
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), buratangaza ko mu gihe kigera ku myaka itatu bamaze bari mu Rwanda, abarimu b’abakorerabushake bigisha Igifaransa bamaze gutanga umusaruro, kuko batumye ireme ry’uburezi by’umwihariko mu rurimi rw’Igifaransa ryiyongera.
Nyuma y’uko byagaragaye ko ururimi rw’Igifaransa rusa nk’aho rurimo kugenda rucika, byatumye ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), guhera muri 2021 mu Rwanda hoherezwa abarimu b’abakorerabushake baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Ni abarimu boherejwe mu byiciro bibiri kuko mu 2021, habanje koherezwa 25 nyuma yaho muri Mata 2022 hoherezwa ikindi cyiciro cyari kigizwe n’abarimu 45, bose baturukaga mu bihugu byiganjemo Gabon, Côte d’Ivoire, RDC, Guinée, Mali, Sénégal, Benin, Togo, Cameroun, Burkina Faso n’u Bufaransa, hagamijwe guteza imbere imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ari nako batoza bagenzi babo b’Abanyarwanda uburyo bunoze bwo kwigisha urwo rurimi.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa, ku wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko kuva abarimu b’abakorerabushake batangira koherezwa mu Rwanda hari umusaruro byatanze.
Yagize ati “Umusaruro aba barimu batanze urashimishije, cyane ko kuva batangira gahunda yo kuvuga ururimi mu ma matsinda agiye atandukanye yatanze umusaruro, hari n’amarushanwa yagiye ategurwa babigizemo uruhare, ku buryo rwose ubona umwana ahagaze avuga umuvugo, imbwirwaruhame mu rurimi rw’Igifaransa, kandi ukabona bishimishije.”
Arongera ati “Kuva baza ubona ko hari umusaruro batanze, cyane y’uko banafatanya n’abarimu bo mu Rwanda, bakanategurana, bakagira ibyo babigiraho ku buryo umusaruro wabo ushimishije, tukaba twifuza y’uko no mu gihe kizaza umubare waziyongera kugira ngo umubano hagati y’u Rwanda na OIF ukomeze udufashe guteza imbere ireme ry’uburezi, cyane cyane mu myigishirize n’imyigire y’ururimi rw’Igifaransa.”
Ku rundi ruhande ariko usanga abarimu bigisha isomo ry’Igifaransa by’umwihariko mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na yo, bavuga ko babangamirwa no kutagira imfashanyigisho zihagije hamwe n’amasaha akiri make agenerwa urwo rurimi nk’isomo, bityo bigakoma mu nkokora imyigishirize y’iryo somo.
Francine Mukantwari, ni umwarimu w’Igifaransa ku rwunge rw’amashuri rwa Saint Vincent Palloti Gikondo, avuga ko nubwo ugereranyije no mu myaka yashize bigaragara ko imyigishirize y’Igifaransa mu mashuri imaze kugera ku rwego rwiza, ariko bagifite imbogamizi zirimo kutagira imfashanyigisho zihagije.
Ati “Imbogamizi zihari ni uko hari ibikoresho bigikenewe, kugira ngo wa mwana turimo turera abashe koko kwiyungura muri ubwo bumenyi bw’Igifaransa, kuko nta bitabo bihagije n’igihe gihagije cyo kwiga rwa rurimi rw’Igifaransa, kugira ngo wa mwana akibone kugira ngo yigishwe rwa rurimi, anabone bya bitabo bihagije bityo abe yakomeza kwiyungura ubumenyi mu rurimi.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gisozi I, Everiste Banzubaze, avuga ko kuva habaho gahunda yo kubyutsa imyigire n’imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa hari umusaruro bimaze gutanga, nubwo hari ibikwiye kunozwa.
Ati “Turacyafite imbogamizi kuko tudafite ibitabo bihagije, inkoranya, n’izindi mfashanyigisho zikenewe, ariko abarimu bo turabafite bize kwigisha indimi yaba mu mashuri yisumbuye cyangwa abanza.”
Anasthase Ndayizeye, umwarimu muri TTC de la Salle Byumba, avuga imbogamizi bakunda guhura nazo ziganjemo kuba abanyeshuri babageraho badafite ubumenyi buhagije.
Ati “Mbona amasaha y’Igifaransa bayongera, kubera ko bakiga nk’ururimi, atari ururimi bigishamo andi masomo, bahura nacyo gake, bongereye amasaha kigomba kwigishwa uhereye mu mashuri abanza, kikinjizwa mu masomo abazwaho ikizamini cya Leta, nibaza ko byagiha ingufu ku buryo abana bazarangiza bakizi.”
Mu Rwanda hasigaye gusa abarimu b’abakorerabushake baturutse mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa 41, biyongera ku bandi 2598 b’Abanyarwanda.
N’ubwo Igifaransa kitari mu ndimi za mbere zivugwa cyane ku Isi, ariko ni ururimi rwa kabiri rwigishwa cyane nyuma y’Icyongereza, ni mu gihe ubushakatsi bwo muri 2018 bwerekanye ko ururimi rw’Igifaransa ari urwa gatanu ruvugwa n’abasaga miliyoni 300 ku migabane itanu igize isi mu ndimi zivugwa cyane, nyuma y’Igishinwa, Icyongereza, Igisipanyolu hamwe n’Icyarabu.
Ohereza igitekerezo
|