Abarerera muri APACOP barashima ubumenyi abana babo bagezeho

Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa APACOP mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko bakurikije ubumenyi abana bahiga bagaragaza,bitanga ikizere ko mu bihe biri imbere bazafasha igihugu kurushaho kugira isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

Abanyeshuri bari mu karasisi
Abanyeshuri bari mu karasisi

Babitangaje kuri uyu wa gatandatu, mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri wa 2018, no gutanga indangamanota.

Mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri wa 2018, ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa APACOP bamurikiwe bimwe mubyo abana batojwe birimo akarasisi kagaragaza gukorera hamwe kandi badasobanya, imbyino zishingiye ku muco nyarwanda, kumurika imideri n’ibindi.

Ababyeyi kandi baneretswe ibijyanye n’ubumenyi abana bamaze kugeraho ahanini bishingiye ku bumenyingiro.

Abarerera muri APACOP bavuga ko bakurikije uko babona abana biga muri iri shuri,bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere igihugu kizaba gifite abanyabwenge bagiteza imbere kandi bagihagararira mu ruhando mpuzamahanga.

Theoneste Murangira agira ati:”Ari ishuri ari ababyeyi ari n’abarimu twese turafatanya kuburyo twiha intego kandi tukagerageza kuzigeraho.Ubwo rero tuba dutegurira igihugu, kandi turabona aba ari abana bazashobora kujya mu ruhando mpuzamahanga bagashobora guteza igihugu imbere bagashobora no kwiteza imbere ubwabo ari nacyo tubifuriza”.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa abanyeshuri biga muri GS APACOP bagezeho muri uyu mwaka wa 2018, harimo kubasha kwiyandikira ikinyamakuru kigizwe n’inkuru zanditswe n’abanyeshuri b’ibyiciro binyuranye, nomero yacyo ya mbere nayo ikaba yamuritswe kuri uyu munsi.

Umuyobozi wa GS APACOP Adelaide Dusabeyezu avuga ko ubu ari uburyo bwo gukangurira abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato gukunda gusoma binyuze muri iki kinyamakuru, kuko ubusanzwe mu Rwanda umuco wo gusoma udafitwe na benshi.

Ati "Turashaka gutoza abana gusoma cyane cyane abatoya biga mu wa mbere, mu wa kabiri,… kugira ngo bazazamuke babikunda, kuko Abanyarwanda bakunda kuvuga ko tugira ibintu by’amagambo gusa bitanditse,abantu bakagenda babihererekanya kandi aho umuntu ashobora kubyibagirwa. Ni byiza rero iyo ibintu byanditse kuko bigira aho bisigara n’abazavuka mu bindi binyejana bakazabasha kubibona”.

Ni ikinyamakuru ubuyobozi bwa APACOP bwemeza ko mu mwaka utaha kizajya gisohoka buri gihembwe ndetse kikazanagurishwa hanze kuburyo abantu bose bazajya babasha kugisoma.

Ishuri rya APACOP ryatangiye mu 1981 rifite icyiciro cy’amashuri yisumbuye gusa, icyo gihe rikaba ryaritwaga College APACOP.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, College APACOP yatangije icyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza.

Muri 2014, nibwo College APACOP yahinduye izina yitwa GS APACOP ifite amashuri y’incuke, abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka