Abakobwa bongeye kwigaranzura basaza babo mu bizamini bya Leta (Ivuguruye)
Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2016, abakobwa bongeye kwigaranzura basaza babo, yaba mu bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2017.
Mu bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza 55.1% by’abakobwa nibo batsinze mu gihe abahungu batsinze ari 44.9%.
Mu basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), abakobwa batsinze ku kigero cya 52.14%, mu gihe abahungu ari 47.8%.
Umwana witwa Rubayiza Ngutete Christa utuye mu Karere ka Kicukiro, niwe wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2016.
Naho mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Mico Sother utuye mu Karere ka Nyarugenge niwe wagize amanota ya mbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi yavuze ko bishimiye kuba abakobwa baratsinze kurusha abahungu mu byiciro byombi.
Agira ati "Kuba abakobwa baratsinze cyane ni ibintu twishimira kuko mu myaka yashize habagaho gufatira ku manota yihariye (ku bakobwa) kugira ngo tugire umubare w’abo twifuza mu mashuri; ibi ntibizongera kubaho."
MINEDUC ivuga ko kandi abatsinze ibizamini muri 2016 baruta ababitsinze muri 2015, haba mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Muri 2016, mu mashuri abanza mu bana 187 159 bakoze ibizamini bose, abagera kuri 9 957 ngo batsinze ku rugero rw’ikirenga, bakaba bangana na 5.32%.
Uru rugero rw’abatsinze ngo ruraruta urw’abakoze ibizamini by’amashuri abanza mu mwaka wa 2015 kuko ngo rwanganaga na 4.4% kuko bari abana 6 482.
Abatsinze mu buryo buciritse muri 2016 babarirwa muri 85.4%, bakaba nabwo bararuse abatsinze mu buryo buciriritse ibizamini by’umwaka wa 2015 kuko ngo banganaga na 84.8%.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umubare w’abakoze ibizamini mu mwaka wa 2016 ni 89 421. Uw’abatsinze ku rwego rw’ikirenga warazamutse uva ku 10% muri 2015 ugera kuri 11% muri 2016.
Abatsinze mu buryo buciriritse muri 2015 bari 87.29%, nabwo bakaba bariyongereye ku bageze kuri 89.% muri 2016.
MINEDUC imenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko bashobora kubona amanota hakoreshejwe kwandika Code y’umwana mu butumwa bugufi kuri telefone bakohereza kuri nimero 489.
Umuntu kandi ngo ashobora gusura urubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), akabona imbonerahamwe yuzuzamo icyiciro cy’amashuri umwana arangije, agahita abona amanota.
Ikindi kandi ngo mbere yo ku cyumweru (tariki 15 Mutarama 2017) izaba yashyize abana mu myanya, ku buryo ku wa mbere (tariki ya 16 Mutarama 2017) ngo bazamenya ibigo bashyizwemo n’ibyo basabwa.
Ohereza igitekerezo
|
kureba amanota ni gute?
Ni byiza ariko abahize abandi bajye bavuga n,ikigo bizeho, kuko nabyo bitera umwete& ishema ubuyobozi
bashicyi bacu nibakomerezae aho pe...turabyishimiye..........
None kureba amanota yabakoze ibizamini nigute murakoze
mwatubwira NGO reb yongeyeho ibyumweru 2
Ni ibyo kwishimira biragaragara ko uburinganire bwumvikanye
barakozecyane turabashimiye bakomerezaho.
mudufashe kumenya uburyo twabona amanota.
well n good
"KEEP IT UP U’RE GREAT"