2024 izagera umubare w’abakobwa biga siyanse ugeze kuri 30% - Dr Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac MUnyakazi arasaba abanyarwanda bose guhuriza hamwe ibitekerezo n’imbaraga, hagamijwe gushaka icyatuma ubumenyi bukomeza kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, guteza imbere igihugu n’isi muri rusange.

Dr Munyakazi Isaac avuga ko MINEDUC yahize kuzamura umubare w'abiga siyanse yibanda cyane ku bakobwa
Dr Munyakazi Isaac avuga ko MINEDUC yahize kuzamura umubare w’abiga siyanse yibanda cyane ku bakobwa

Ibi yabitangarije mu karere ka Musanze kur’uyu wa gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018 mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Ubumenyi(Science), wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo CAVM Busogo.

Yasobanuye ko muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere hagomba kongerwa imbaraga mu guteza imbere amasomo ashingiye ku bumenyi(science), nk’ishingiro n’umusingi w’ubukungu ku buryo byafasha igihugu kwihuta mu iterambere, ibintu bizashingira mu kongera umubare w’abanyeshuri bayiga, kongerera abarimu ubushobozi n’ibikorwa remezo birimo n’amashuri.

Muri uyu muhango hanahebwe abanyeshuri b'indashyikirwa muri siyansi
Muri uyu muhango hanahebwe abanyeshuri b’indashyikirwa muri siyansi

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abiga amasomo y’ubumenyi bangana na 44 ku ijana; muri bo 16 ku ijana ni ab’igitsina gore. Ministeri y’uburezi ivuga ko bakiri bacye. Gusa ngo hari gahunda y’uko muri rusange abiga ayo masomo bagomba kwiyongera ku kigero kingana na 80 ku ijana. Nibura umwaka wa 2024 ukazagera umubare w’abakobwa ugeze 30 ku ijana.

Dr Munyakazi yagize ati: ‘’Kugira ngo ibi bigerweho birasaba kubyaza umusaruro gahunda leta yafashe yo guha abana bose amahirwe angana, inzego zinyuranye zikongera imbaraga mu kumenyekanisha uruhare amasomo y’ubumenyi afite mu iterambere ry’abatuye igihugu kandi hakabaho gushyira n’imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwereka abana b’abakobwa kujyana n’icyerekezo gishingiye ku kwiyumvamo ubushobozi’’.

Dr Nyinawamwiza Laetitia umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ihamagarira abanyarwanda gusobanukirwa uruhare rw’ubumenyi mu buzima bwa buri munsi bw’abantu; yagaragaje ko guteza imbere ubushakashatsi bubushingiyeho no kubusakaza mu buryo bwimbitse biri mu bigomba kuba ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ibi birori byabereye my Karere ka Musanze
Ibi birori byabereye my Karere ka Musanze

Kwizihiza uyu munsi wahariwe ubumenyi kw’isi byahaye urubuga abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza zibarizwa mu gihugu, babasha kumurika ibikorwa bitandukanye bakora babikesha amasomo ashingiye ku bumenyi bahabwa; ndetse abanyeshuri 24 bo mu mashuri yisumbuye yo hirya no hino mu gihugu bakoze imishinga igaragaza uruhare rwa science mu gukemura ibibazo by’abaturage na bo bahawe ibihembo birimo na za mudasobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka