Amanota y’abanyeshuri 227 ntiyasohotse kubera gukopera

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko abanyeshuri bakopeye amanota yabo atasohotse mu rwego rwo kubahana.

Muri abo 227, 149 ni abakoze ikizamini gisoza amashuri abanza na ho 78 ni abasoje ikiciro rusange.

Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo abayobozi muri MINEDUC batangazaga amanota y’ibizamini bisoza umwa muri ibyo byiciro, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018.

Minisitiri Munyakazi yavuze ko abo mu mashuri abanza byagaragaye ko bakopejwe n’abarezi.

Ati "Byagaragaye ko abo bana bakopejwe na bamwe mu barezi, hari n’abagera ku 9 bafashwe bakazabihanirwa".

Shema Blessing Gianna, wigaga muri Kigali Parents School, wabaye uwa mbere mu gihugu mu mashuri abanza
Shema Blessing Gianna, wigaga muri Kigali Parents School, wabaye uwa mbere mu gihugu mu mashuri abanza

Icyakora abo bana ngo bazafashwa bazongere kwemererwa gukora ibizamini, nk’uko Minisitiri w’Ubirezi De Eugene Mutimura yabitangaje.

Yagize atí "Abo bana bazafashwa bahabwe ibindi bizamini. Gusa bagomba gusubira mu ishuri bakiga, bakazahabwa ibizamini umwaka utaha kuko tudategura ibizamini nka biriya hagati mu mwaka".

Iperereza ngo rirakomeje kuri icyo kibazo, ngo rikaba ari ryo rizafasha MINEDUC kumenya ubufasha butandukanye bwahabwa abo bana.

Icyakora gukopera ngo byaragabanutse kuko muri 2017, abafashwe bakopera mu kizamini cy’amashuri abanza bari 354 na ho mu kiciro rusange bari 83.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Twagirango mutubwire igihe am anota yibizamini byaret bisoza ayisumbuye Igihe azasohocyera murakoze

Mugiraneza yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Ko amanota ya barangije p6 na s3 yaje bitunguranye naya barangije s6 niko bizagenda! Mudusobanurire

Kayix Chris yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Mwaramutse! Amanota y’Abanyeshuri barangije s6 azasohoka ryari?

Kayix Chris yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

muraho

njye narimpfite ikibazo ese abakoze ibizamini byareta akaba atarakopeye ikinazo mubyangombwa buzuza hakaba haribyo yibagiwe bikamuviramo kutabona amanota ninkubuhe bufasha mwamufasha murakoze mugire amahoro yimana

shyaka Innocent yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Muraho,

umwaka mushya muhire.

Mutubwire uburyo bwokureba amanota yabanyeshuli kuri mudasobwa P6 S3 S6
murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Muraho,

umwaka mushya muhire.

Mutubwire uburyo bwokureba amanota yabanyeshuli kuri mudasobwa P6 S3 S6
murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

REB yibuke abakoze registration y’abanyeshuri bakaba batarabona frs yabo.

Rujeba yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

mwatubwiye amanota bafatiyeho senior three kubanyeshuri bajya boarding

karisa claude yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Nta nota fatizo bazashyiraho

HARERIMANA yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka