Gatsibo: Ngo hakenewe abarimu bashya 142

Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Gatsibo ritangaza ko muri ako karere hakenewe abarimu bashya 146 mu mashuri atandukanye.

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gatsibo, Ngamije Ally Hassan, avuga bakeneye kongera umubare w’abarimu kuko umubare w’abanyeshuri ugenda urushaho kwiyongera.

Gatsibo ngo bakeneye abarimu bashya 142 ngo barusheho kunoza uburezi.
Gatsibo ngo bakeneye abarimu bashya 142 ngo barusheho kunoza uburezi.

Yagize ati “Twagize ikibazo cy’abarimu ariko na none hakiyongeraho na gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri. Ibyinshi bikaba bimaze kuzura, abo barimu bashya rero bazatuma nta cyuho kibaho mu burezi, ni yo mpamvu twabiteguye hakiri kare.”

Muturutsa Fidele, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imicungire y’Abakozi, avuga ko uretse no mu burezi akarere gacyeneye no kongera abakozi mu kazi mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi.

Agira ati “Mu burezi ni ho hakenewe abakozi bashya benshi, ariko by’umwihariko tumaze iminsi dufite imyanya idafite abantu bayikoramo bujuje ibisabwa. Iyo myanya ubu iri gupiganirwa, byose bikaba biri muri gahunda yo kugira ngo turusheho kwesa imihigo.”

Mu mwaka w’amashuri wa 2016, Akarere ka Gatsibo ngo kazakenera abarimu 112 mu mashuri abanza, 13 mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza hamwe n’abarimu 17 bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Mu karere kose habarirwa ibigo by’amashuri abanza 90, hamwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye 55, naho ibyigisha imyuga byo bikaba bigera kuri 6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

njyewe ndashaka ko amanota asohotse mwayanyoherereza kuri n inimero mbahaye nigaga s3 code yanjye ni 03,05,034,052, nakoze mumwaka 2015 akarere igatsibo murakoze

Tuyishime Samuel yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

nuye muri nyagihanga narangije mwishuri ryisumbuye rya Bukure ho muri gicumbi nize Agriculture. facebook yange ni lucky blavo simy

IRANZI Simeon yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

mpaze imyaka 2 ndangije muri pcm mukigo cyigenga cya apapeb muri gicumbi

ndibwirende isaie yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

mwokabyaramwe maze imyaka ibiri 2 nicaye kd nararangije i rukara mu nderabarezi mu ishami rya geo+histoire.none igatsibo kudepoza bizarangira ryari?mana uwampa number ya mayor!

NYIRISHEMA J.CHRISOSTOME yanditse ku itariki ya: 25-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka