Zimbabwe igiye guha u Rwanda abarimu

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya webex, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Zimbabwe, aho icyo gihugu kigiye guha abarimu u Rwanda bazigisha mu mashuri atandukanye.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya washyize umukono kuri ayo masezerano
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya washyize umukono kuri ayo masezerano

Aya masezera asinywe nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2021, ubwo habaga inama ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye igihugu cya Zimbabwe ko cyaha u Rwanda abarimu bunganira urwego rw’uburezi.

Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, mu gihe igihugu cya Zimbabwe cyari gihagarariwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza, Prof. Paul Mavima.

Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni hamwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Munyeruke hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’agateganyo akaba na Minisitiri w’amashuri Makuru na Kaminuza, Siyansi n’ikoranabuhanga muri Zimbambwe, Amon Murwira.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko bitareba abarimu gusa, ahubwo ari igikorwa bahuriyemo n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubuzima, n’iy’Ububanyi n’amahanga, kugira ngo barebe ubunararibonye cyangwa se ubuhanga bw’abantu bashobora kuboneka mu bihugu byombi kuko atari u Rwanda gusa ruzajya kubarebayo, ahubwo amasezerano avuga ko ubundi bumenyi na Zimbabwe yaza kubushaka mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko mu masezerano yasinywe bateganya gutangirana n’abarimu basaga 200.

Ati “Nk’uko twabigaragaje, turateganya gutangirana n’abarimu 273 bazigisha mu mashuri yisumbuye ndetse n’abandi bagera muri 33 bo muri TVET, twibanda cyane ku mashuri yigisha uburezi, kuko turashaka ko bubaka n’ubushobozi noneho mu barimu, mu myigishirize. Muzi ko twatangije gahunda y’abafasha b’abaganga cyangwa b’abaforomo, abo na bo tuzabarebaho”.

Ngo ni igikorwa kizakomeza kuko amasezerano yasinywe ateganya ko ari gahunda izamara imyaka itanu ariko akaba ashobora kuvugururwa bitewe n’ubushake bw’impande zombi.

Ikindi ni uko aba barimu bazajya bahembwa n’igihugu kibakeneye ariko ku bwumvikane hakazajya hubahirizwa amategeko y’ibihugu byombi agenga abakozi ku buryo igihugu kibakeneye, bitewe n’umubare bakeneye hazajya hagenwa igihembo abo barimu bagomba guhabwa.

Bakurikiye umuhango mu buryo bw'ikoranabuhanga
Bakurikiye umuhango mu buryo bw’ikoranabuhanga

Uyu ngo ni umusanzu ukomeye ku bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda nk’uko Minisitiri Uwamariya akomeza abisobanura.

Ati “Ni umusanzu ukomeye cyane kuko buriya gutekereza kuri Zimbabwe hari impamvu, abarimu baho iyo urebye n’imyigishirize, bafite ubumenyi bwisumbuye. Turemeza ko mu rwego rw’uburezi hari icyo bizadufasha, cyane ko dushaka kwibanda ku mashuri yigisha ibijyanye n’uburezi, ni ukuvuga ngo niba baje bakadufasha kwigisha neza, tuzaba twizeye ko mu minsi iza tuzaba dufite abarimu koko bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzamura rya reme ry’uburezi twifuza”.

Minisitiri Prof. Paul Mavima, yavuze ko abarimu u Rwanda ruzohererezwa ari abatoranyijwe kandi bafite ubushobozi n’ubumenyi n’imyitwarire myiza. Ni amasezerano arimo akurikiranwa na Minisiteri enye hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese koko UBUREZI bushobora guhindura isi nkuko Mandela yavuze? (Yavuze ko “Education is the most powerful weapon which you can use to change the world”) Igisubizo ni OYA.Hera kuli Zimbabwe.Nubwo abaturage baho biga neza,abaturage babaho nabi.Intwaro za kirimbuzi zishobora gusenya isi mu kanya gato,zikorwa n’abantu bize cyane.Nubwo KWIGA ari ngombwa,isi ifite ibibazo kubera ko abantu banga kwiga no gukurikiza ibyanditswe muli bible.Ibyo bituma badakundana,bagakora byinshi Imana itubuza.Urugero barwana mu ntambara zuzuye mu isi,barya ruswa,ubusambanyi,gucurana,etc…bigatuma isi iba mbi.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka