Yirukanywe imyaka ibiri muri kaminuza zose zo mu Rwanda kubera gukopera
Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK) ryamaze gufata icyemezo cyo kwirukana umunyeshuri waryo, Niyigena Olive, uherutse gufatwa akopera ikizami cy’isomo ryitwa computer skills.
Iki cyemezo cyafashwe n’inama ya INATEK yemeza ko uyu munyeshuri yirukanwa muri iryo shuri mu gihe cy’imyaka ibiri kandi hakanatangwa amatangazo mu zindi kaminuza n’amashuri makuru azibuza kwakira uyu munyeshuri mu gihe imyaka ibiri y’igihano yahwe itararangira.
Umuyobozi wa INATEK ,Father Dominique Karekezi, yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri uyu munyeshuri yirukanywe ashobora kuzagarurwa kwiga mu gihe yaba yanditse ibaruwa ibisaba, icyifuzo cye na none kikigwaho n’inama ya INATEK nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iri shuri rikuru.
Uyu muyobozi araburira abandi banyeshuri kwirinda gukopera kuko ngo byabagiraho ingaruka zikomeye ku myigire ya bo no ku buzima bwa bo muri rusange.
Cyprien Ngendahimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo kuba umunyeshuli yafatirwa imyanzuro,abakozi se ba INATEK BAKORA NABI BO MUBAFATIRA IYI HE MYANZURO,MUGERAGEZE KUGENZURA IMIKORERE YABO ,KUKO HARAHO USANGA ITANOGEYE ABAHIGA ,NABABA GANA MURI RUSANGE.
nibyo kuba umunyeshuli yafatirwa imyanzuro,abakozi se ba INATEK BAKORA NABI BO MUBAFATIRA IYI HE MYANZURO,MUGERAGEZE KUGENZURA IMIKORERE YABO ,KUKO HARAHO USANGA ITANOGEYE ABAHIGA ,NABABA GANA MURI RUSANGE.
Uyu muntu yirwanagaho wana ntamuntu waciye kuntebe yishuri adakopeye cyangwa akopeze, Si ikosa ikibi nugufatwa
ubanza arigahunda yuburezi mukarere ka ngoma si unatek gusa naza secondary yimusamvu nuko bimeze so is not good bihevious like student
nyuma ya makosa inatek yakoreye abanyeshuri,iki nicyo babonye cyo kugeza kurubuga?ubuyobozi bwa inatek nabwo bugomba kuvugurura imikorere si non!!!!!!!!!!!!
Muri abagabo
Gukopera bimaze kuba icyorezo muri za kaminuza, kaminuza zabihagurikiye nizikomereze aho kandi n’izindi zizarebereho kuko gukopera bigira ingaruka cyane kuwo byokamye iyo ageze ku isoko ry’umurimo.