Wisdom School, umwihariko mu mashuri y’ikitegererezo

Ishuri Wisdom School ni ishuri mpuzamahanga riherereye mu mujyi wa Musanze rikaba ari naho rifite icyicaro, rikaba rimaze kugaba amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu hose ryarateye intambwe yo kuba rihafite ibyiciro binyuranye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Abanyeshuri biga muri Wisdom School
Abanyeshuri biga muri Wisdom School

Muri Wisdom School uretse kwigisha amasomo ya Science ku rwego mpuzamahanga, abana biga mu ndimi eshanu arizo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa n’ururimi rw’ikinyarwanda hagamijwe kubatoza indangagaciro na kirazira z’umuco.

Kuva mu mwaka wa 2012 iri shuri ryatangira gukora ibizamini bya leta ritsinda 100% abanyeshuri bakabasha koherezwa mu mashuri ya leta kandi y’indashyikirwa kandi mu bana 10 batoranywa b’indashyikirwa batsinda neza ku rwego rw’igihugu nibura Ishuri Wisdom School buri mwaka ntihaburamo hagati ya batatu na bane baba barimo.

Amasomo ahabwa abana biga muri iri Shuri ashingiye ku burezi bufite ireme n’uburere bitagereranywa kuko abarimu n’abakozi bose b’ikigo babana na bo umunsi ku wundi kugira ngo babahe uburere bwa kibyeyi; ibi bigatuma discipline yabo iba ku rwego rwo hejuru mu rwego rwo gutegura ababereye u Rwanda rw’ahazaza.

Abana biga muri Wisdom bavuga igishinwa badategwa
Abana biga muri Wisdom bavuga igishinwa badategwa

Wisdom School ifite amacumbi meza cyane y’abahungu n’abakobwa kandi ajyanye n’igihe tugezemo; kandi abana bakagaburirwa neza cyane incuro enye ku munsi amafunguro aba aherekejwe n’amata y’inka Ishuri Wisdom School yiyororeye.

Abana biga muri iri shuri kandi baratozwa bakanahabwa umwanya wo kugaragaza impano bifitemo mu ngeri zose no binyuze mu masomo ashingiye ku bumenyi ngiro bahabwa; kugeza ubu byatumye bagira ubushobozi bwo kuba bikorera amasabuni, OMO, mayoneze n’ibindi. Ibi bikaba bimwe mu bibategura kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Muri Wisdom School abana bahabwa umwanya uhagije bakidagadura kuko hari ibibuga bihagije n’ubusitani bwiza; ikindi ni uko bahabwa umwanya wo gusura ibyiza nyaburanga byo hirya no hino mu gihugu uhereye kuri Pariki y’igihugu y’ibirunga.

Abanyeshuri babasha kuvugana ururimi rw'igishinwa na Ambasaderi w'ubushinwa mu Rwanda
Abanyeshuri babasha kuvugana ururimi rw’igishinwa na Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda

Kurerera muri Wisdom School uba uhaye umwana amahirwe yo kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga. Ubu bamwe bamaze kugera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Australiya n’Ubuhinde.

Wisdom School yatangiye gukoresha ibizamini abana bashya bamaze kwiyandikisha kugira hategurwe uburyo bazabafasha batangiye umwaka utaha wa 2019. Kandi kwiyandikisha biracyakomeje. Ku bakeneye ubundi busobanuro bahamagara kuri Telefoni 078847 8469, 0788768880, 0788210193 na 0788452717.

Abanyeshuri bagira umwanya wo kwidagadura
Abanyeshuri bagira umwanya wo kwidagadura
Abiga muri Wisdom bishimira uburyo bakomeje kuzamura ubumenyi n'ururimi rw'igishinwa
Abiga muri Wisdom bishimira uburyo bakomeje kuzamura ubumenyi n’ururimi rw’igishinwa
Amwe mu macumbi abana bararamo
Amwe mu macumbi abana bararamo
Abiga muri Wisdom bagira imyiyereko buri mwaka
Abiga muri Wisdom bagira imyiyereko buri mwaka
Bagira umwanya wo gusura ibyiza nyaburanga birimo na pariki y'ibirunga
Bagira umwanya wo gusura ibyiza nyaburanga birimo na pariki y’ibirunga
Abiga muri Wisdom bashobora gukora isabuni n'ubundi bumenyingiro
Abiga muri Wisdom bashobora gukora isabuni n’ubundi bumenyingiro
imodoka zibatwara mu gihe bava cyangwa bajya kwiga ku biga bataha iwabo
imodoka zibatwara mu gihe bava cyangwa bajya kwiga ku biga bataha iwabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twifuzaga Adresse , nomero zanyu za telephone kugirango tubone ubusobanuro buhagije

Nana yanditse ku itariki ya: 1-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka