Wisdom School irasaba uburenganzira bwo gukomeza gucumbikira abana

Ababyeyi barerera muri Wisdom School barasaba Leta kurekera iryo shuri uburenganzira bwo gucumbikira abana nk’uko byahoze.

Wisdom School ifite amacumbi ahagije ashobora kwakira abana basaga 1200
Wisdom School ifite amacumbi ahagije ashobora kwakira abana basaga 1200

Abo babyeyi babigarutseho mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’ishuri tariki 24 Gashyantare 2019, yitabirwa n’ababyeyi basaga 800 barerera muri iryo shuri, basuzumira hamwe itegeko rirebana na gahunda ya Leta ibuza ibigo by’amashuri gucumbikira abana bo mu mashuri y’inshuke n’amashuri abanza.

Ni itegeko riri mu igazeti ya Leta No 008/2016/MINEDUC ryo kuwa 14/11/2016 mu iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ingingo ya kabiri y’iryo teka igira iti “Mu mashuri abanza ya Leta, ahuriweho na Leta n’abikorera ku bwamasezerano, n’ayigenga abanyeshuri bose biga bataha”.

Ingingo yaryo ya kane ivuga ko amashuri abanza asanzwe acumbikira abanyeshuri ahawe igihe kitarenze imyaka itatu uhereye ku munsi iryo teka ritangarijweho mu igazeti ya Leta ya Repuburika y’u Rwanda kugira ngo abe yahuje imikorere yayo n’ibiteganywa n’iri teka.

Ni icyemezo cyababaje ababyeyi barerera muri Wisdom School ubwo bibutswaga iryo teka, bavuga ko kuba Wisdom icumbikira abana, bifasha abayeyi, bigafasha kandi n’abana b’imfubyi n’abandi batabana n’ababyeyi babo.

Abenshi mu babyeyi baganiye na Kigali Today baratakambira Leta bayisaba kurekera ishuri rya Wisdom uburenganzira bwo gucumbikira abana.

Nduwayesu Elia Umuyobozi wa Wisdom School
Nduwayesu Elia Umuyobozi wa Wisdom School

Uwitwa Manirafasha Jean Claude wo mu Karere ka Nyamasheke agira ati “Maze imyaka ibiri nderera hano, umwana wanjye yigaga muri Uganda muri Kabare Parents School, numvise kuri radio ko Wisdom ari ishuri ryigisha neza, ndarisura nsanga ubumenyi ritanga ni bwo nkeneye kuruta muri Uganda”.

Akomeza agira ati “Njye n’abandi babyeyi 15 ba Nyamasheke, twafashe umwanzuro wo gukura abana muri Uganda tubazana hano. Byatubabaje tubwiwe ko tugiye gusubizwa abana kubera itegeko ryashyizweho. Ndi mubatakambira Leta ngo idufashe irekere Wisdom School uburenganzira bwo gucumbikira abana, abenshi turi abakozi ba Leta, umugore aba ukwe, nanjye nkaba ukwanjye gusigira umwana umukozi, twasanze atari byiza, Leta nice inkoni izamba”.

Bavuga kandi ko muri Wisdom bahafata nko mu rugo aho umuyobozi w’ishuri n’umuryango we babana n’abana, bagasanga nta mpungenge Leta yakagombye kugira ibuza iryo shuri gucumbikira abana mu mashuri abanza.

Inama y'ababyeyi yitabiriwe n'abasaga 800
Inama y’ababyeyi yitabiriwe n’abasaga 800

Mukamana Donatille ati “Ni agahinda kuko iki kigo cyajyaga cyakira abana baturutse hirya no hino, hari imfubyi, hari ababyeyi batakibana, ababyeyi bakorera muri za diaspora, ababyeyi b’abapolisi bajya mu butumwa, ni yo mpamvu nanjye ntakambira Leta ngo twumve”.

Akomeza agira ati “Abana bagiye kubaho nta gikurikiranwa, ntabwo baziga neza, ariko hano nta kibazo umwana yari afite, hari amacumbi meza kandi ahagije, bagaburirwa neza, aha ni mu rugo pe nanjye nabishimangira, nta kintu na kimwe babuze, umuyobozi w’ikigo n’umugore we baremeye baba hano mu kigo ni nk’aho abana babana n’ababyeyi babo, Leta nitabare pe!!! itwumve”.

Nubwo iryo teka ribuza ibigo by’amashuri gukomeza gucumbikira abana bato, muri iryo teka harimo ingingo yemerera amashuri kuba yakwakira abana bitewe n’impamvu zinyuranye.

Muri iyo ngingo ya kabiri, hari igika kigira kiti “Icyakora, iyo hari impamvu zituma habaho abana badashobora kwiga bataha iwabo, akarere gasaba mu nyandiko Minisiteri ifite uburezi mu nshingano kubemerera kwiga bacumbikiwe n’ishuri, nayo ikabifatira icyemezo ishingiye kuri raporo yakozwe n’ikigo gifite ireme ry’uburezi mu nshingano zacyo”.

Manirafasha Jean Claude umuturage wo mu karere ka Nyamasheke wakuye abana mu gihugu cya Uganda aho bigaga abazana muri Wisdom School
Manirafasha Jean Claude umuturage wo mu karere ka Nyamasheke wakuye abana mu gihugu cya Uganda aho bigaga abazana muri Wisdom School

Kuri iyo ngingo, Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom bukomeje kuvugana n’Akarere ka Musanze,mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo icyo kibazo cyakemuka.

Nduwayesu Elie, umuyobozi wa Wisdom School agira ati “Hano dufite abana benshi b’imfubyi bishyurirwa n’imiryango inyuranye, dufite n’abana bafite ababyeyi baba hanze y’igihugu, abana b’abasirikare n’abapolisi baba mu butumwa mu mahanga n’abandi, ni ikibazo komite yagejeje ku babyeyi barerera muri iri shuri ababyeyi bemeza ko iyo komite nyobozi y’ababyeyi muri Wisdom School yandikira Akarere ka Musanze kugira ngo gahunda zasabwe mu itegeko zikurikizwe Minisiteri ibishinzwe izahe Wisdom School uburenganzira bwo gucumbikira abana muri 2020”.

Umuyobozi w’ishuri avuga ko ¾ by’abana bacumbikirwa muri Wisdom bafite ibibazo byihariye.

Kuva mu mwaka wa 2010, ishuri rya Wisdom School ricumbikira abana baryigamo. Ubu mu mashuri abanza ricumbikiye abasaga 400, aho bamwe bafite ababyeyi bakorera hanze y’igihugu abandi bakaba abanyamahanga baturuka mu bihugu binyuranye bazana abana babo bakurikiye ireme ry’uburezi.

Mu bihugu15 birerera muri Wisdom School birimo n’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) harimo u Bwongereza, u Butaliyani, u Bufaransa, Norvège, Mozambique, Centrafrique, Uganda, Mali, Afurika y’epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi,Kenya n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobana biga baba mukigo bakiribato ntabwo bikwiriyerwose kuko nabo bakeneye uburere bwababyeyi baba.
umwana ntabwo yakuraneza ataboana ababyeyibe

TURIKUMWE NORBERT yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka