WDA yifatanyije n’abanyeshuri ba TSS Nyamata mu gutunganya ahazubakwa inyubako nshya z’ikigo
Mu muganda rusage wo kuri uyu wa 27/04/2013 abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bifatanyije n’abanyeshuri, abakozi ndetse n’abaturage baturiye ikigo cya Technical Secondary School Nyamata ryahoze ryitwa ETO gutunganya ahazubwakwa inyubako nshya z’icyo kigo.
Uwo muganda waranzwe no gusukura ahazubakwa amacumbi y’abanyeshuri ndetse n’ahazubakwa inyubako zitandukanye icyo kigo kizubaka mu minsi iri imbere dore ko hari hararengewe n’ibihuru.
Kuza gukorera umuganda mu ishuri rya TSS Nyamata bigamije ibintu bitatu: icya mbere ni ugushimira icyo kigo ko cyabashije kwitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, icya kabiri akaba kubasaba gukomeza uwo murego ndetse no kumenyana b’abanyeshuri ndetse no gusabana nabo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa DWA, Gasana Jerome.

Yagize ati: “ ntitwifuza ko ingufu mwakoresheje ubushije zigabanuka, ikindi kandi ndabashishikariza ko umunyeshuri urangiza amasomo y’ubumenyi ngiro agomba gutandukana n’abandi. Turashaka ko nimurangiza kwiga mugomba kugenda mutajya gusaba amazu ahubwo muva hano mujya kwihangira imirimo mushinga ibigo biri mu mazina yanyu”.
Gasana yabwiye abo banyeshuri ko bazabereka ibisabwa kugirango umuntu atangire umushinga ndetse bakanabahuza n’abafite amafaranga, kandi ko batagomba kureba ku isoko ryo mu Rwanda ahubwo bagomba kureba isoko ryo ku isi yose kuko ubu ryadutse.
Sebahana John, umuyobozi w’ikigo TSS Nyamata, avuga ko kuba abakozi baje kwifatanya nabo mu muganda bibahaye ingufu ndetse akaba yizera ko ibibazo biri muri icyo kigo bagaragarijwe bigiye gukemuka.

Yabisobanuye muri aya magambo “turamutse tubonye amacumbi byakemura ikibazo cy’abanyeshuri biga bataha banze y’ikigo kuko amacumbi ari kure ugasanga bibangamira imyigire y’abana kuko hari n’abatinya kugaruka mu kigo gusubira mu masomo nimugoroba batinya ijoro”.
Avuga ko ikigiye kwihutirwa ari ukubaka amacumbi y’abakobwa kubera umutekano wabo, ubushobozi bwaboneka hakubakwa n’ayabahungu.
Umwe mu banyeshuri witwa Nyiransabimana Gesele wiga mu mwaka wa 6 muri Computer Electronics avuga ko nibaramuka bubakiwe amacumbi bizabafasha kwiga neza kuko bibarushya gukora urugendo.
Yagize ati “kuba baje kwifatanya natwe bitugaragariza ko badukunze kandi natwe ntituzabatererana mu mwigire yacu, ariko nituramuka tubonye amacumbi hano bizarushaho kuba byiza dore ko muri iki gihe cy’imvura hari bamwe banga kuza kwiga kubera gutinya imvura n’icyondo”.

Ikigo cya TSS Nyamata gifite abanyeshuri bagera kuri 714, umuganda wakozwe wahawe agaciro karenga amafaranga ibihumbi 980.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
narangije umwaka ushize mucyigo cya eto.ubunkaba nkaba ndi souz Africa.nishimiye intabwe bakomeje gutera.nkaba nasuhuje uwaharangirije wese umwaka ushize
kabisa twese twaharangije turashima kino gikorwa