
Byatangajwe n’umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome ubwo yari ari mu biganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga mu Ntara y’Iburasirazuba ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.
Gasana avuga ko ayo mashuri y’imyuga y’icyitegererezo azubakwa mu gihugu hose, azaba yujuje ibisabwa byose kandi akazaba yagutse kuburyo abanyeshuri bazajya bigira ahantu hisanzuye.
Akomeza avuga ko ayo mashuri azuzura atwaye miliyoni 81 z’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyari 68RWf.
Gasana avuga ko mu Ntara y’iburasira zuba honyine hazubakwa ayo mashuri atanu, akazubakwa mu turere twa Gatsibo, Rwamagana, Nyagatare, Kirehe na Kayonza, akazuzura atwaye miliyari 25RWf.
Uyu muyobozi yatangaje ibyo nyuma yuko abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga bagaragaje ko aho abanyeshuri bigira hamwe haba hatisanzuye.
Agira ati “Ni inkuru nziza mugomba gutahana kuko isoko twamaze kuritanga ryo kuzubaka aya mashuri yo muri iyi ntara kugira ngo abana bigire heza.”
Akomeza avuga ko izo nyubako zizajyana no guha amashuri ibikoresho bihagije n’amahugurwa ku barimu no kubashakira ibitabo bibafasha kwigisha ibyo basobanukiwe.
Mutoni Jeanne, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ayo mashuri azakemura ikibazo cy’abanyeshuri bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga.
Agira ati “Twifuza ko amashuri yakubakwa mu byaro ndetse bikaba byiza hafi ya santere z’ubucuruzi noneho ruriya rubyiruko rukitabira kuyiga kuko abenshi babyanga bitewe n’urugendo rurerure bakora.”
Gusa ariko nanone hagaragajwe ko hari bamwe mu bana batitabira kwiga mu mashuri y’imyuga kubera imyumvire kuri yo ikiri hasi.
Ohereza igitekerezo
|
Impungenge abana bagira kandi natwe twese nizi ese abana biga muri WDA bazabasha gukora ikizamini cyareta cyamashuri yisubumbuye ya A level