
Atambuka agiye kwakira ibihembo nk’umunyeshuri witwaye neza, ntiwapfa kwemera ko Mugwaneza yigeze kwanga ishuri kugeza n’aho akubita umwarimu wahoraga amuhata gukunda kwiga.
Mu ikanzu y’umukara n’ingofero y’abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), Mugwaneza ni umwe mu bakorewe ibirori by’abasoje amasomo mu ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze, kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018.
Itandukaniro rya Mugwaneza n’aho barangizanyije amasomo, ni uko we yahembwe mudasobwa n’ibihumbi 50Frw nk’umunyeshuri wahize abandi mu manota. Mugwaneza ni urugero rugaragaza ko kunanirana k’umwana bishobora gusimbuzwa gutsinda.

Mugwaneza yatsinze ikizami cya tronc commun ku manota 9, nyuma yo kwisubiraho kwisubiraho akava mu bikorwa by’urugomo byamubuzaga kwiga. Abari bitabiriye ibyo birori bamuzi bahise bamukomera amashyi agihaguruka ajya kwakira ibihembo.
Yiyemerera ko yakuze arangwa n’amakosa, akura yanga ishuri yanga n’abamugira inama zo kwiga. Avuga ko amahirwe yagize ari uko atigeze yishora mu biyobyabwenge.
Agira ati “Sauli uvugwa muri Bibiliya ngo ntiyari umuntu mwiza, yagendaga ku bantu b’Imana cyane, abica abakubita nyuma aza guhinduka abasha gukurikira Imana no kuyubaha yitwa Paul.
“Na njye rero nyuma yo gutuka abarimu bamwe nkarwana nabo nanga ishuri ubu narahindutse ndumva ndi Paul.”

Avuga ko atangira mu wa mbere w’amashuri yisumbuye yarwanyije abarimu akabafata nk’abanzi be bigera naho atuka umwarimu bivamo n’imirwano.
Ati “Umwe yigeze kungira inama ndamutuka, bukeye undi mwarimu ashaka kunganiriza ku myitwarire yanjye ndamutuka ashatse kunkurikira ndamusunika yitura hasi.”
Mugwaneza avuga ko kugira ngo yisubireho yahawe igihano cyo kuba asubiye iwabo, agezeyo bimutera gutekereza agaruka ku ishuri asaba imbabazi afata gahunda yo kwiga ashyizeho umwete.
Ngo akigera mu mwaka wa gatatu yatangiye kuzamura urwego rw’amanota aza mu myanya ya mbere kugeza ubwo ahize abandi mu kizamini cya Leta.
Umubyeyi we, Clever Mbanda, ashimira abarezi bitaye ku muhungu we n’uburyo bamwihanganiye ubwo yarangwaga n’imico mibi ariko bakamuhindura.
Ati “Nanjye nta kizere nari mfite ko ashobora kurangiriza muri iki kigo, namugejeje hano mu kigo ambera ikigeragezo buri munsi bakampamagara.”
Mbanda avuga yaje gukora impanuka bituma noneho umuhungu we yigenga kurushaho kuko nta jisho rye yari akibona. Byatumye ikigo kiyemeza kumwirukana kubera amakosa akabije ariko umwana asabye imbabazi baramubabarira.
Kuri ubu afite gahunda yo gukomeza kwiga kugira ngo azasohoze inzozi zo kuba umupilote w’indege.
Ohereza igitekerezo
|
twese niko twaritumeze nagatabi twaratumuye...arikotwakiiriye kristo yesu nyuma turiga tuba abayobozi mbese muri Yesu byose birashoboka courage muvandi ujye hose ubwire abandi ibyo yagukoreye nibitari ibyo uzabibona byongeye n,ijuru uzarijyamo gusa nuteshuka ushobora kuzatoragura n,amashashi thx
Imana ikomeze imufashe na ALEVO azayisoze neza uwo MURWANEZA twiganye amashuri abanza nabonaga atahinduka pe!
Kbs akomerez ah