UTB iraha impamyabumenyi abarangije kwiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo

Kaminuza yigisha Ubukerarugendo, Amahoteli n’Ikoranabuhanga mu by’ubucuruzi(UTB), itangaza ko yashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 1,406 barangije kuyigamo mu mwaka wa 2019 na 2020.

Aba barangije mu bihe bishize
Aba barangije mu bihe bishize

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri kuri uyu wa kane tariki 19 Kanama 2021, UTB irahuriza hamwe abanyeshuri 200 muri abo 1,406, abandi bakurikirane ku mbuga nkoranyambaga nka youtube na facebook, ibirori biza kuba bibera muri Serena Hoteli.

UTB irizeza abiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ko n’ubwo ari urwego rwahuye n’igihombo gikabije kubera Covid-19, mu gihe gito bazaba babonye imirimo bose bitewe n’uko Leta irimo kubashakira inkingo.

Umuyobozi wa UTB, Prof Dr Kabera Callixte ashingira icyo cyizere ku kuba ubukerarugendo bushyigikiwe kandi bukaba bumaze gusubukurwa, ari na ko gahunda yo kwikingiza Covid-19 irushaho kugera kuri benshi.

Prof Kabera ati “Tubabwira ko bagomba kwigirira icyizere, ahari umwanya hose bakawupiganira kandi barabishoboye, n’ubu muri Covid-19 amahoteli menshi ari kunsaba abakozi kandi batari bake, uhereye kuri Marriot, hoteli yo mu Kinigi, iyo muri Nyungwe na Mantis, turaharangira abanyeshuri bacu”.

Uyu muyobozi wa UTB uri mu bahagarariye abikorera mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli, avuga ko mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid-19 abarangizaga kuhiga bagahita babona akazi ngo batajyaga munsi ya 85%, kandi ko n’ubu bose batazamara umwaka bakiri abashomeri.

Inyigo iheruka gukorwa n’Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta IPAR, igaragaza ko mu bihe bya Covid-19 ubushomeri mu Rwanda bwiyongereye kuva kuri 13% kugera kuri 22%.

Prof Kabera avuga ko amabwiriza ahari ari uko abakozi bose bo mu bukerarugendo, amahoteli n’abacuruzi, bagomba kuba barakingiwe Covid-19, ndetse ko aba UTB bo iyo gahunda bayirangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka