Usoma cyane ukunguka byinshi, dusome tunandike ibyacu - Inteko y’Umuco
Urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange barashishikarizwa gukunda gusoma, kuko bifasha kunguka ubwenge, ariko bagakunda no kwandika inkuru zabo badategereje kuzazandikirwa n’abandi.

Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho n’abitabiriye ibiganiro, mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye tariki ya 1 Ugushyingo 2022, bitegura Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ku munsi ngarukamwaka w’umwanditsi w’umunyafurika, wizihizwa tariki 7 Ugushyingo.
Muri ibi biganiro byateguwe n’Inteko y’umuco, hagaragajwe ko gukunda gusoma byungura ubwenge, bityo abari babyitabiriye bashishikarizwa gukunda gusoma.
Françoise Niyonshuti, ushinzwe kujya inama no guteza imbere amasomero mu Rwanda mu Nteko y’umuco yagize ati “Gusoma bituma umenya amakuru, ukaba ushobora kuyashingiraho nawe ukiteza imbere.”
Yunzemo ati “Urugero usomye nk’uburyo abantu runaka babashije gutera imbere babikesha ubuhinzi, ushobora kubifatiraho nawe ukiteza imbere. Ni yo mpamvu gusoma atari iby’abanyeshuri gusa, ahubwo ni ibya bose.”
Rodrigue Tuyishime wiga muri UR/Huye na we ati “Iyo hataza kubaho inyandiko, iterambere ry’ubumenyi, iry’ubuzima busanzwe, iry’ubukungu n’umuco ntibiba bigeze ahangaha.”
John Rusimbi, umwanditsi w‘Umunyarwanda akanaba Perezida w’Urugaga rw’Igitabo mu Rwanda, ndetse na Perezida w’abanditsi muri Afurika, na we ati “Urubyiruko niba basoma ibyo mu ishuri kuko bagomba kubikoramo ibizamini, kuki batasoma ibisanzwe bijyanye n’inkuru ivuga ku byo babamo nk’Abanyarwanda?”

Uyu mwanditsi anavuga ko kwandika na byo bishobora kuvamo umwuga kuko bishobora gutunga ubikora.
Ati “Hari abantu batunzwe no kwandika. Nka Visi Perezida wanjye ni umwanditsi mpuzamahanga. Ibitabo yandika bijya no hanze y’u Rwanda bikagurwa.”
Nka Perezida w’Urugaga rw’Igitabo mu Rwanda, avuga ko biteguye gufasha urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza bafite inyota yo kwandika, bakabaha amahugurwa, bakabereka inzira bashobora kunyuramo kugira ngo umuntu yandike igitabo anagisohore, banabafashe igihe biyemeje kwandika.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabashimira cyane rwose uburyo mwita kunyandiko cyane cyane inyandiko zivuga k’umuco wacu w’abanyarwanda.
Natwe urubyiruko twunguka byinshi,nk’ubukangurambaga mudukoraho budufasha gutekereza byimbitse kandi bituma tugira ubumenyi bwihariye.
ikibazo mfite:ese kugira ngo umuntu abe umwanditsi w’ibitabo,hari igihe cyangwa uburambe umuntu yaba asabwa kuba afite?