Ururimi rw’amarenga rugiye kwigishwa hose mu mashuri

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu, ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri.

Ururimi rw'amarenga rugiye kwigishwa hose mu mashuri
Ururimi rw’amarenga rugiye kwigishwa hose mu mashuri

Ibi Minisitiri Uwamariya yabitangaje tariki ya 17 Gicurasi 2023, mu biganiro yagiranye n’abagize iyi Komisiyo ubwo yamugezagaho bimwe mu bibazo bijyanye n’uburezi bw’abafite ubumuga, babonye mu byumweru 2 bamaze basura abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Uwamariya yagaragaje imbogamizi za bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire yo kutajyana abana bafite ubumuga mu ishuri, iy’uko nta mashuri ya Leta ahari yigisha abana bafite ubumuga, by’umwihariko n’ingengo y’imari idahagije ku guhugura abarimu no kubona ibikoresho bifasha abafite ubumuga.

Ati “Ibyo bibazo byose Leta irabizi, turimo kubishyiramo imbaraga kugira ngo bibonerwe igisubizo”.

Iyi Komisiyo kandi yagiranye ibiganiro n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), yabagaragarije ko ubuvuzi n’uburezi bw’abana bafite ubumuga, bikiri imbogamizi mu gushaka igisubizo, kugira ngo uburezi bwabo bugende neza.

Minisitiri Uwamariya aganira n'Abasenateri
Minisitiri Uwamariya aganira n’Abasenateri

Perezida w’iyi Komisiyo, Umuhire Adrie, avuga ko abafite ubumuga bavurirwa kuri mituweri bavurwa inshuro imwe mu mwaka, noneho yakenera kongera kwivuza ugasanga yiyishyurira 100% kandi afite ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Mu mbogamizi twabonye z’ubuzima ni uko bavurwa inshuro imwe bakoreshe ubwisungane ndetse bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze, ugasanza hari ibindi bintu bakenera mituweri itabishyurira, tugasaba ko bahabwa serivisi zose bakenera hakoreshejwe ubwisungane”.

Senateri Umuhire avuga ko mu nshingano za Sena harimo no gutanga inama ku bibazo biba byagaragaye, kugira ngo bibonerwe ibisubizo birambye, ndetse bakanabiganiraho n’izindi nzego bireba bigashakirwa igisubizo.

Yongeraho ko usanga n’ababyeyi babo bafite ibibazo bibasaba amafaranga menshi, ku buryo usanga bari mu kiciro cy’abakene ndetse ugasanga ibyo bibazo rimwe na rimwe, bitumye habaho amakimbirane mu muryango kubera uwo mwana babyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, na we yagaragarije iyi Komisiyo imbogamizi z’uko nta mibare ihamye y’abafite ubumuga ihari, n’ibyiciro by’ubumuga bafite, hanagaragara icyuho mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu bigendanye n’imyubakire, uburezi, ubwikorezi n’itumanaho.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

NUDOR yo yabwiye iyi Komisiyo ko mu bikorwa isanzwe ikora by’ubuvugizi n’ubukangurambaga, ubu abana bafite ubumuga 1,205 bashyizwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, naho abarimu 236 barahuguwe ku kwigisha muri ‘Braille’ n’ururimi rw’amarenga, gusa haracyari ibigikeneye gukorwa kugira ngo uburezi n’ubuvuzi bw’abafite ubumuga bwitabweho uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri nibyiza nibyigiciro kubamwasigasira uburezi budaheza abantu hose ndetse nogushyiraho uburyo bwabafasha kwivuza kuko kwivuza kuraba bantu bafite ubumuga birahenze cyane hari nigihe umubyeyi yagiraga umwana akamurekera murugo kubera kontabushobozi bwokumuvuza afite ariko nibigwnda gutyo burimuntu weee cyangwa buri mubyeyi arabafite amahirwe yokwigererayo ntacyo yikanga Murakoze cyane

Niyotwambaza edissa yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Ndabashimiye cyane! Kubwiyi nkuru igaragaza ko abafite ubumuga nabo imyigire ibagezeho byaba byiza cyane.

Mubyukuri muri soseti tugiye dutuyemo abafite ubumuga nibenshi pe, Kandi bakeneye ubumenyi butandukanye,mbabazwa no kubona bamwe mufafite ubumuga bagira ayo mahirwe yo kugera ku ishuri ariko Umwarimu wakamufashije mu myigire ugasanga arabuze Kuko icyo Kigo ntawize ayo masomo ,arimo ubwo buryo bakamufashijemo, ariko ikibazo gihari ni iki"Abanyeshuri bari kurangiza amasomo muri Kaminuza ajyanye n’uburezi budaheza, bakomeje guhura nimbogamizi z’ijyanye nokubura akazi kuko ibyo bize ntamyanya ijya ishyirwa ku Isoko" Wenda ngo nabo bisangemo,Kandi bimaze igihe kitari gito.

Mubyukuri ubumenyi barabufite haba kwita kubafite ubumuga bwo Kutabona(visual impairment), ubwo kutumva no kutavuga(Hearing important) mugukoresha Ururimi rw’amarenga, Braille, ndetse n’ibindi bisabwa baba babizi.

Mudufashije mukabitugereza kubabifite munshingano, bigahabwa umurongo nyawo, byafasha Abanyeshuri biga ayo masomo ndetse n’abanyarwanda muri rusange himakazwa gahunda y’uburezi budaheza Kandi kuri bose.

Mugire Amahoro!!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka