Urubyiruko rwa Kinigi rurasaba kwegerezwa ishuri ry’imyuga

Abiganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barifuza kubakirwa ishuri ry’imyuga (TVET) hafi, ngo haboneke umubare munini w’abafite ubumenyi buhagije baheraho bitabira isoko ry’umurimo, kandi n’abajyaga bavunwa n’urugendo bajya kwiga iyo myuga kure, bace ukubira nabyo.

Begerejwe ishuri ry'imyuga ngo bybafasha kugera ku ndoto zabo
Begerejwe ishuri ry’imyuga ngo bybafasha kugera ku ndoto zabo

Baravuga ibi bahereye ku kuntu iterambere rizana impinduka, rishingiye ku bukungu, ubukerarugendo, n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage, birushaho kugenda byiyongera umunsi ku wundi, by’umwihariko mu Murenge wa Kinigi, bikeye kubyazwa umusaruro n’abarimo abakabaye bafite ubumenyi mu myuga inyuranye.

Muhumuza Cassien, avuga ko we na bagenzi be b’urubyiruko, bakomeje kubona ubwiyongere bw’ibikorwa binyuranye bitanga n’amahirwe yo kubona akazi ku bazi imyuga, ariko abenshi muri ako gace, bakaba bagongwa no kuba badafite ubwo bumenyi, bitewe n’uko nta mashuri ayigisha abegereye.

Yagize ati “Urubyiruko tubangamirwa n’ingendo ndende dukora tujya kwiga imyuga ahandi, bitewe n’uko hano iwacu mu Kinigi, nta shuri wahabona riyigisha. Ibyo bibangamira abatekereza kuba bakora imishinga ishingiye ku myuga kuko baba batarabyigiye, abandi bagahitamo kubyihorera bakaba abashomeri, hakaba n’abakora iyo mishinga ishingiye ku myuga ariko, baba barayize bibagoye cyane”.

Ati “Habonetse ishuri hafi, byafasha benshi muri twe kwiyungura ubumenyi, tukihangira imirimo cyangwa n’abaduha akazi, bakagira ahafatika bahera bakaduha, kuko baba bizeye neza ko akazi baduha kajyanye n’ibyo twize”.

Ubumenyi mu gukora imyuga irimo n'ububaji biri mu byo urubyiruko rusonzeye
Ubumenyi mu gukora imyuga irimo n’ububaji biri mu byo urubyiruko rusonzeye

Ubwiyongere bw’amahoteri menshi akomeje kuzamurwa muri ako gace, uru rubyiruko rubibonamo amahirwe akomeye, mu gihe baba begerejwe aho bakura ubumenyi buhagije, mu birebana no kwita ku bayagana.

Twahirwa Jean Jules ati “Amahoteri ahangaha ariyongera buri munsi, kandi akenera abayakoramo bize ubutetsi n’indi mirimo ijyanye no guha serivisi zinoze abayagana. Usanga benshi mu rubyiruko rw’ino aha ayo mahirwe aducika, akazi bakakihera ab’ahandi nka za Kigali no hanze yayo, twe tukaviramo aho kuko ubwo bumenyi tutabufite. Urumva ko nk’abantu banayaturiye, tuba tubihombeyemo cyane. Twifuza ko badufasha bakatwegereza ishuri ry’imyuga hafi, kugira ngo bitworohereze kwiyungura ubwo bumenyi natwe tujye tugana isoko ry’umurimo twemye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, na we ahamya ko kuba nta mashuri y’imyuga yegereye abaturage ku rwego rw’Imirenge igize ako Karere bikiri ikibazo.

Gusa ngo ubuyobozi bw’Akarere ntibwicaye kuko bukomeje gukora ubuvugizi mu nzego, zirimo n’ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano guteza imbere imyuga, aho bwanamaze kugishyikiriza urutonde rw’inyubako zishobora kuba zakwifashishwa mu kwigishirizwamo imyuga; kandi ngo hari icyizere ko impinduka zitazatinda kwigaragaza.

Agira ati “Iyo turebye icyerekezo cy’Igihugu n’uko isoko ry’umurimo rihagaze, bigaragara ko abantu bize ibijyanye n’ubumenyingiro bakenewe cyane, kugira ngo binagabanye umubare w’urubyiruko rurangiza amashuri ntiruhite rubona imirimo. Tukaba dukomeje ibiganiro n’inzego zibishinzwe, kugira ngo zidufashe kuziba icyo cyuho dufite, kandi biratanga icyizere ko nko mu mwaka umwe uri imbere, tuzatangira kubona umusaruro uturuka muri ibyo biganiro dukomeje kugirana”.

Kamanzi Axelle yizeza urubyiruko rwa Musanze ko hari gukorwa ubuvugizi ngo amashuri y'imyuga yiyongere
Kamanzi Axelle yizeza urubyiruko rwa Musanze ko hari gukorwa ubuvugizi ngo amashuri y’imyuga yiyongere

Usibye ibijyanye n’amahoteli no kwita kuri ba mukerarugendo, andi mahirwe y’imyuga uru urubyiruko rusonzeye guhabwamo ubumenyi, harimo n’ibirebana n’ubudozi, ububaji n’ubundi bukorikori bunyuranye.

Asaba urubyiruko ko uko ayo mashuri y’imyuga bazagenda bayegerezwa hafi, ari nako bakwiye kuyitabira ari benshi, kuko hari nk’ahandi byagiye bigaragara ko ubwitabire bw’abiga imyuga bugenda buba bucye, bigasaba guhora bakangurira kuyagana.

Anibutsa urubyiruko ko kwiga imyuga bakwiye kubigira amahitamo ya mbere y’ibindi batekereza kuboneramo amahirwe, atari ya mahitamo umuntu afata mu gihe yabuze ibindi bintu akora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka