Urubyiruko rw’abafite ubumuga rwiga imyuga rwifitiye icyizere cy’ejo hazaza

Urubyiruko rw’abafite ubumuga biga imyuga itandukanye mu ishuri ryita ku bafite ubumuga rya APAX Muramba mu karere ka Ngororero, baravuga ko bifitiye icyizere cyo kwihangira imirimo nibarangiza amasomo.

Bizeye imbere heza kubera imyuga bize
Bizeye imbere heza kubera imyuga bize

Ibyo babihera ku kuba ibyo bakora mu budozi n’ubukorikori, byaratangiye kujya ku isoko kandi bikagurwa, bakavuga ko nabo nibarangiza amasomo baziteza imbere, bikarushaho kubera abasuzugura abafite ubumuga urugero ko nabo bashoboye.

Igirimpuhwe Gedeon w’imyaka 23 y’amavuko, uvuga ko yatangiye kwiga imyuga muri iryo shuri, avuga ko ubundi akiri iwabo yahabwaga akato, kubera ubumuga bw’ingingo no kugira umugaga byatumaga abandi bamuheza.

Nyamara mu gihe amaze yitabwaho n’ikigo cya APAX Muramba, yize kudoda kandi afite icyizere cyo kuziteza imbere, kuko amaze kumenya neza kuboha imipira mu budodo kandi igakundwa.

Agira ati “Numvaga ntari umwana nk’abandi dore ko bagenzi banjye banengaga ngo kiriya ntacyo kizamara, ariko maze kubona ubufasha, mu mbaraga nkeya nabashije kugira ibyo menya kandi birakunzwe, baza kubigura barabikunze”.

Ingabire Esperence utazi kuvuga neza, dore ko atazi n’imyaka ye, aboha ibyitwa napero, bigurishwa ibihumbi 25Frw iyo byuzuye ari bitandatu, bigaragara ko imyuga ayumva neza.

Agira ati “Ndishimye cyane, ndaboha ibitambaro bakangurishiriza bakabijyana mu isoko bakongera kungurira ibikoresho bakamfasha, ndishimye cyane”.

Undi mukobwa witwa Igirimpuhwe Yvette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, we aboha imipira yo kwifubika ku banyeshuri akoresheje ubudodo, amaze imyaka ibiri aboha imipira kandi akaba abyiyumvamo kuko byamuje mu mutwe.

Igirimpuhwe avuga ko yizeye kuzibonera igishoro akiteza imbere
Igirimpuhwe avuga ko yizeye kuzibonera igishoro akiteza imbere

Igirimpuhwe wunganirwa n’umusemuzi, avuga ko yabanje kwiga amashuri yisumbuye, ariko akimara kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yifuje kuza kwiga kuboha imipira kandi yifitiye icyizere cyo kwiteza imbere.

Agira ati “Nimara kurangiza amasomo nzajya mbohesha intoki, hanyuma amafaranga ngende nyakusanya, noneho nimara kubona inyungu nanjye nigurire imashini yo gukoresha kandi nzabigeraho kuko nzi kuboha neza”.

Umuyobozi w’ishuri rya APAX Muramba, Soeur Mukankubana Domina, avuga ko cyashinzwe n’abitwa ikigo cy’Abagabuzi b’amahoro ba Kristu Umwami, gifite icyicaro mu Ntara y’Amajyaruguru.

Avuga ko ikigo cyabo uko abana bagenda bakura bamwe bakomereza mu mashuri abanza, abandi bagakomeza ay’imyuga kandi bigaragara ko bibafasha kubaka icyizere cyabo cy’uko bazabaho mu minsi iri imbere.

Agira ati “Umuntu ufite ubumuga ni umuntu nk’undi n’ubwo mu muryango Nyarwanda bagifite ubujiji bwo kutakira abafite ubumuga, ariko guhera mu mwaka wa 2015 dutangira kwakira aba bana, hari umubare munini w’abagiye mu mashuri abandi baravuzwa, kandi bigira akamaro ku buryo bigaragaza ko umuco wo guheza abafite ubumuga ugenda ugabanuka”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko abafite ubumuga bakora ibintu bitandukanye bishingiye ku bukorikori, ubuhinzi, ubuvumvu n’imyuga y’ubumenyi ngiro kandi bibinjiriza.

Agira ati “Abafite ubumuga nabo bagira uruhare mu iterambere ryabo kandi bakanarigirira Igihugu, kuko abafite ubumuga basigaye barateye intambwe yo kwitinyuka”.

Soeur Mukankubana avuga ko guheza abafite ubumuga bidakwiye
Soeur Mukankubana avuga ko guheza abafite ubumuga bidakwiye

Umwe mu bayobozi mu Nama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Uwambaye Marie Gaudence, avuga ko kwibona mu muryango mugari Nyarwanda ku bafite ubumuga, ari kimwe mu bituma babasha gukora bakiteza imbere, kuko iyo ufite ubumuga yihebye, burushaho kumugiraho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka