
Iyo nka yayigabiwe tariki ya 05 Ukwakira 2016 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wahariwe mwarimu.
Kabarira yahize abandi barimu bo mu karere ka Rwamagana kubera ko yakoze ikirango cy’ishuri ryabo maze kiba icya mbere ku rwego rw’igihugu mu burezi.
Yashimwe kandi kugerera ku kazi igihe mu gihe kingana n’umwaka wose ndetse no kwikorera imfashanyigisho yifashisha mu gutanga amasomo ye.
Kabarira avuga ko inka yahawe ari ishimwe rikomeye rimuhaye imbaraga zo gukomeza gukorana umurava ndetse agakora umurimo we awukunze.
Agira ati “Iyi nka mpawe ni ishimwe rikomeye kuko ubu banyeretse ko gukunda umurimo wanjye babihaye agaciro.”
Akomeza avuga inka ahawe izamuhindurira ubuzima kuko nimara gukura izamuha umukamo n’ifumbire akabasha gukora ubuhinzi bwa kijyambere bukunganira akazi ke.

Umwarimu witwa Dukuze Odile avuga ko igihembo cyahawe Kabarira cyabateye ishyaka ryo gukora cyane nabo bakazagitahana umwaka utaha.
Rwema Musa, umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rwamagana atangaza ko guhemba bagabiye inka Kabarira kugira ngo izamugirire akamaro.
Ni no kugira ngo bibere abandi barimu ishusho nziza yo kubatera ishyaka ryo gukunda umurimo no kubereka ko ubuyobozi buba buzirikana akazi katoroshye baba bakoze.
Agira ati “ Kumugabira mbona bitera abandi ishyaka ryiza ryo kubashishikariza gukunda umurimo no guharanira ko umwaka utaha azabona igihembo nawe.”
Hahembwe kandi n’abarimu baturutse mu bigo bitandukanye byo muri aka karere babashije gutsindisha abana benshi bahabwa impamyashobozi y’ishimwe.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza uwo mwarimu nakomerezaho nabandi barebereho nonese wowe uvuga ngo mbega inka ntunareba ibihe twagize byokubura ivura kweri rata mwari ibyiza birimbere komeza
Iyi nka uyihaye umukozi wo murugo ntiyayemera mwarimu we ihanganeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!
amagara aca mukanwa nibayitaho izakira
apuuuuuuu mbega inka weeee yishwe ninzka