Umuyobozi utaba mu kigo ayobora ntabwo tumukeneye - Minisitiri Munyakazi

Raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu mwaka ushize wa 2018, igaragaza ko mu Karere ka Gisagara hari ibigo byagiye bisibiza abana bagera kuri 30% by’ababyigamo, kimwe mu bibitera kikaba ari uko hari abayobozi b’ibigo bataboneka mukazi uko bikwiye.

Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Nko ku ishuri ribanza rya Save A, ku bana 791 bahigaga, hasibijwe 242 bangana na 30%. Ku ishuri ribanza rya Mbogo, na ho basibije abana hafi 30% kuko ku bana 1587 bahigaga hasibijwe 475.

Umuyobozi w’ishuri Save A, avuga ko abenshi mu bana basibiza ari abo mu mwaka wa mbere.

Agira ati “Ahanini biba ku bana baba batarabanje kwiga mu ishuri ry’inshuke. Kwimura umwana utazi gusoma, utazi imibare byatuberaga ikibazo. Icyakora, aho Soma Umenye yaziye, ntibigikabije.”

Naho umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mbogo, we avuga ko biterwa n’uko abana basiba cyane bagiye kurinda imiceri.

Mu zindi mpamvu zivugwa kuba zitera ukwiga nabi kw’abana, bibaviramo gusibira, harimo kuba hari abayobozi b’ibigo batahaba, bagahora bagiye mu bindi bidahuye n’akazi bahemberwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi, avuga ko atemeranywa n’abavuga ko abana batsindwa kubera kuba batarize mu ishuri ry’inshuke, kuko abize kera ataraba menshi mu gihugu bataburaga gutsinda.

Ntanishimira igisubizo cy’uko abana basiba bagiye kurinda inyoni mu mirima y’imiceri, kuko ngo harimo intege nkeya z’ababyeyi n’iz’abarezi badakurikirana imyigire y’abana uko bikwiye.

Avuga rero ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiye kongera imbaraga mu gukurikirana imyigire n’imyigishirize mu bigo bayobora, kandi ko abahugira mu bindi bagiye kubakurikirana.

Agira ati “umuyobozi utaba mu kigo ayobora ntabwo tumukeneye. Mu bugenzuzi tugiye gukora bwimbitse, abo tuzababona vuba, kandi nitubabona, ntabwo tuzabihanganira.”

Avuga kandi ko ukudakurikirana neza imyigire y’abana binabaviramo gusibizwa, bituma hari abagera aho bakarambirwa ishuri bakarita burundu, bigatuma usanga abana barangiza amashuri ku rugero rwifuzwa bangana na 15% by’ababa baritangiye mu mwaka wa mbere.

Ibi kandi ngo biba Leta y’u Rwanda ishora amafaranga menshi mu burezi, kuko abarimu bonyine mu Rwanda ari ibihumbi 64, kandi ingengo y’imari ibagendaho ingana na 65%.

Buri mwaka kandi, ngo Leta y’u Rwanda itanga miriyari hagati y’eshanu na zirindwi ku bitabo byifashishwa mu burezi. Mu myaka ibiri ishize ho, ngo yatanze miriyari 23 kugira ngo ikoranabuhanga rigezwe mu burezi.

Mu rwego rwo kurwanya isiba rikurura isibira rikabije ry’abana, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwiyemeje gushyira imbaraga nyinshi mu kwegera ababyeyi bakagaragarizwa ko kwiga ari ingenzi kuri ejo heza hazaza h’abana babo n’ah’umuryango muri rusange, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere, Jérôme Rutaburingoga.

Agira ati “turaza gukangurira ababyeyi ko iyo umwana utamwohereje ku ishuri, uba ukurura amakimbirane ahoraho mu muryango, kuko usanga barwanira mu isambu ntoya. Nyamara iyo yize akagera kure agaruka afasha umuryango.”

Ibi kandi ngo bizajyanirana n’uko mu Nteko z’abaturage bazajya bagaragaza abana batakitabira ishuri cyangwa baryitabira nabi, hanyuma ababyeyi bakakwa ibisobanuro mu ruhame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko jye ndabona hakwiye kuvugurura ibintu byinshi icyarimwe. Hari inzego zitarimo gukora inshingano zazo. Ni gute MUDUGUDU anyura kubana barinze imiceri batagiye kwiga maze akaryama agasinzira. Ni gute gitifu w’akagari, umurenge , abona mwarimu yataye ishuri atari mu bana ashinzwe, akaryama agasinzira. Iterambere ry’u RWANDA ntaho rizagera tugifite abantu batize, batazi gusoma no kwandika. Aba nibo bavamo abarwara amavunja, amabandi, abahohotera abari n’abategarugori; Aba nibo barushya mu myumvire y’iterambere. JYE NDABONA ku rwego rw’umudugudu, akagari hakwiye kujyaho komite y’iterambere ry’umuryango maze igahambwa inshingano zikomeye kandi hakajyamo abantu bajijutse, apana byabindi byo guhunga kwitanga, ngo simboneka, ntamwanya, mfite izindi nshingano n’ibindi. Mubyo bajya bakurira harimo: uburezi, amakimbirane mu miryango no kugishwa no gutanga inama. Gukungurira abantu kwitabira udushya mu iterambere. Kubaha amakuru mu bijyanye ni iterambere. Bagomba kumenya amakuru y’umuryango uri mu mudugudu bashinzwe: ibibazo by’amakimbirane, imibereho y’abana , n’ikibazo cyose cyabonetse mu muryango gishobora kuwubangamira ku buryo byawushyira mu kaga.

GGG yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

Ariko neza neza murakomeje umwana udafite icyo azi niyimuke ngo nuko umubare urenze 5%. ubwo se babandi bagera muwa gatandatu batazi gusoma tuzabakumira gute? Nyamara gusibiza byari akanyafu katinywaga na benshi. Rwose ireme ry’uburezi niyo ni ingingo irigwingiza. Erega mwarize murabi. Cg. Se nimukore ubushakashatsi muzarebe ko kudasibiza bitari mubyica uburezi bwacu. Mwikwishinga abanyaburayi. Turashaka kugendana nabo,ariko dusimbutse aho banyuze nabo.Kugirango dusobanuke nkabo haracyari iyihe kinini cyaneeee!!!.
Umubyeyi wacu niwe ujya abisobanura ko buri hose hafite uko hayoborwa. Tureke guterura iby’ahandi tutanashishoje ko bitubereye

Herena yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka