Umushyikirano uheruka watumye abana 55,533 bari barataye ishuri barisubiramo

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, avuze ko imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano ushize yageze ku ntego ku kigero cya 80%.

Minisitiri w'intebe w'u Rwanda avuga ko abana bagera ku 55,000 basubiye mu ishuri
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda avuga ko abana bagera ku 55,000 basubiye mu ishuri

Kimwe mu byo yavuze byagezweho biturutse ku myanzuro y’umushyikirano wa 2017, ni ukuba abana barenga 55,000 barasubiye mu ishuri kandi bari bararivuyemo.

Dr Ngirente yagize ati “hasubijwe mu ishuri abanyeshuri bari bararivuyemo bagera kuri 55533”.

Yavuze kandi ko umushyikirano uheruka warangiye hafatwa imyanzuro icyenda, haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ubukungu n’umuco, ugabanywamo ibikorw 56, maze ibigera kuri 44 bishyirwa mu bikorwa neza bingana na 80%.

K’umwanzuro warebanaga n’urwego rw’uburezi ibigo bigera kuri 286, bikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha, naho amashuri 168, yashyizwemo umuyoboro wa interineti wihuta. Ibyo byatumye ibyumba 1370 bikoresha ikoranabuhanga mu bigo 710.

Abarimu barenga ibihumbi 62 bahuguwe ku mfashanyigisho nshya y’imyigishirize y’abanyeshuri, ndetse hatangira gahunda yo kwiga ingunga imwe yatangijwe mu mashuri yose, haherewe mu mwaka wa gatandatu bituma amasaha yo kwiga ava kuri ane agera kuri atandatu k’umunsi. Iyi gahunda kandi izatangizwe no mu mwaka wa gatanu mu 2019.

Mu burezi kandi hemejwe ko ingengabihe nshya, y’amashuri abanza n’ayisumbuye, izatuma abana batangira muri Nzeri aho kuba muri Mutarama, bigahura na Kaminuza.

Amashuri 18 mpuzamahanga akorera mu Rwanda yemeye gushyira ikinyarwanda mu nteganyanyigisho zayo ndetse byaratangiye.

Mu bijyanye n’ubuganga, abaganga bagera kuri 409, boherejwe kongera amashuri yabo hagamijwe kurushaho kugira abaganga benshi b’abanyamwuga.
Abaturage bagera ku 260,856, bavuwe indwara z’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite C na B, naho abagera ku 145,303 bagerwaho na gahunda yo kuvurira abaturage aho bari.

Biturutse ku nama y’igihugu y’umushyikirano uheruka kandi, hasanzwe amavuriro agera kuri atanu, hanubakwa amavuriro y’ingoboka mu turere turimo Rulindo, Kamonyi, Gatsibo, Kicukiro, Ngoma, Muhanga na Nyanza.

Ibirebana n’amategeko, igitabo cy’amategeko ahana cyaravuguruwe, maze abihano bihana abacuruza ibiyobyabwenge birazamuka bikaba bihsobora kugera no kugifungo cya burundu hagamijwe guca iyo ngeso.

Mu myanzuro yafashwe ubushize yasize abana b’inzererezi bagorowe bigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, ubwubatsi, ububaji ndetse banigishwa gusoma no kwandika.

Ku bijyanye n’ingufu, izikoreshwa mu gihugu zavuye kuri Megawatt 208 zigera kuri 218 ubu ngubu.

Gahunda yiswe ‘ejo heza’, igamije guteza imbere guteza imbere umuco wo kwizigamira haherewe mu miryango iratangizwa muri uyu mushyikiraho, aho abagera ku 30660 bamaze kwiyemeza kuyigiramo uruhare bahereye ku mafaranga arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka