Hari ku cyumweru tariki ya 18/01/2015 mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abana bose barangije kuri Wisdom School.
Uyu mwana w’imyaka 14 wabonye amanota atanu yahembwe n’ishuri rya Wisdom yigagamo ibihumbi 50 kimwe na bagenzi be 5 na bo bagize amanota atanu, ababyeyi be bamuhemba igare na laptop ndetse n’igikapu.
Mu bana 120 bigaga kuri Wisdom School 114 bose batsinze neza babona amanota ari mu cyiciro cya mbere (grade I), abasigaye batandatu bari mu cyiciro cya kabiri (grade II).

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride witabiriye uyu muhango, ashimangira ko ari ibyiza guhemba abana batsinze kurusha abandi mu ishuri kuko bitera abandi gukora cyane kugira ngo na bo bazashimwe.
Nduwayesu Elie, umuyobozi wa Wisdom School yemeza ko icyo gikorwa ari ngombwa akurikije imvune abana baba baragize kugira ngo bagere kuri urwo rwego n’ubumenyi bafite.
Agira ati “abana koko bafite ubumenyi niba umuntu uturutse ikantarange utarakwigishije akubaza ukabitsinda kuri uru rwego, ubwo ni ubumenyi kumuha impamyabumenyi rero ibyo arabikwiriye ntutayimuha uramuhemukira”.

Uyu muhango ukunda gukorwa ku banyeshuri barangije kaminuza amashuri abanza n’ay’isumbuye yigenga make na yo ajya awukora.
Kuba udakorwa hose ngo ni agaciro gake baha urwego umwana agezeho kandi byamutera akanyabugabo ko gutera indi ntambwe.
Amakuru aturuka mu bashinzwe uburezi mu Karere ka Musanze avuga ko muri uyu mwaka ikigereranyo cy’imitsindire y’abanyeshuri cyazamutse kigera kuri 81.4% kivuye kuri 77% mu mashuri abanza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwa byo guhembe abana bitwaye neza cyane ni byiza kuko bifasha barumuna babo kugira ishyaka ngo nabo bazahembwe
Ni ngombwa ko igihe cyose bishoboka umuntu utsinda ahembwa
kuko nibyo bituma agira imbaraga akihatira gukomeza gutsinda
guhemba uyu mwana ni byiza cyane bituma kura aharanira kuzarushaho kubyo akora bigatuma nubundi akomeza kwesa imihigo