Ferdinand Turacyayisenga wigisha ibinyabuzima (Biology) muri Koleje Kristu Umwami (Christ Roi) i Nyanza, agira ati “Nkurikije amanota asohoka mu bizamini bya Leta ku banyeshuri biga muri Koleje ya Kristu Umwami, usanga abakobwa bari gutsinda ku rwego rwo hejuru.”
Akomeza agira ati “Urugero nko ku manota y’umwaka ushize aheruka gusohoka mu ishami rya PCB, twagize abakobwa benshi bagize amanota ya mbere mu kizamini cya Leta. Mu mwaka wari wabanje dufite abakobwa babiri bahembwe ku rwego rw’Igihugu. Ni ibintu byo kwishimira, bigaragaza ko imitsindire yabo irimo kuzamuka.”
Béatrice Nshizirungu wigisha isomo ry’ubugenge na we ati “Nk’aho nigisha muri Kayonza Modern School, muri PCM harimo abakobwa bangana n’abahungu, muri MPC harimo abakobwa benshi, naho muri PCB abakobwa ni bo benshi kurusha abahungu. Mu gutsinda na ho, mu myanya y’imbere, abakobwa batanu baba bafite amanota menshi cyane.”
Nshizirungu anavuga ko mbere abakobwa batitabiraga kwiga amasiyansi, kuko bayatinyaga bavuga ko akomeye, ariko hakabaho no gucibwa intege.
Ati “Wasangaga abantu bashaka ko abakobwa biga ubwarimu, ubuganga n’ubunyamabanga, ibya Siyansi bakabiharira abahungu. Nkanjye nize imibare n’ubugenge (Math-Physique). Mu ishuri twari 57 ariko abakobwa twari 11. N’abahungu twiganaga ntibatwiyumvagamo, bakumva ari twebwe tugomba gutsindwa, tukaza inyuma yabo.”
Akomeza agira ati “N’aho dutuye wasangaga bambwira ngo ibyo bintu wize bizakumarira iki? Ese umukobwa yiga imibare na siyansi? Ubwo nyine wigize umugabo, ntacyo uzamara! Ariko uyu munsi usanga no mu ishuri umwana w’umukobwa atewe ishema no kwiga Siyansi.”
Kuba abakobwa barahinduye imyumvire bituruka ku bukangurambaga bagenda bakorerwa n’abarimu babo barimo abagiye bahugurwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere imibare na siyanse (AIMS) gifatanyije na Mastercard Foundation, guhera muri 2018.
Ni nyuma y’uko cyakoze ubushakashatsi ku myigishirize n’imyigire ya siyansi, kigasanga abakobwa bayitabira bo ari bake cyane, kikanasanga imyigishirize y’amasiyansi ikwiye kugenda neza kugira ngo buri wese ayibonemo, kandi ko byagerwaho abarimu bagiye bahugurwa ku myigishirize.
Ikindi gituma imyigire ya siyansi igenda itera imbere ni ukuba hasigaye hariho aho kuzikoresha ku bayize.
Nshizirungu ati “Mbere wigaga imibare cyangwa ubugenge, warangiza ukabura aho kubikoresha. Ariko kuri ubu Leta y’u Rwanda ndayishimira. Yazanye ubumenyingiro, urangiza kwiga ubugenge ukabona aho kubukoresha. Urajya mu ishuri ukayigisha, ukajya gukora mu nganda. Mbese kuri ubu siyanse iraryoshye.”
Prof. Dr. Sam Yala avuga ko muri iki gihe siyansi ari ishingiro ry’udushya tugenda tuboneka hirya no hino, ari na yo mpamvu ikigo Aims abereye umuyobozi (Centre President), gikora umurimo wo gutanga amahugurwa ku myigishirize ya Siyansi, ariko kikanashishikariza abana b’abahungu n’ab’abakobwa kuyiga (amasiyansi).
Hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore n’abakobwa muri siyanse, tariki 11 Gashyantare 2023, i Nyanza, yagize ati “Kwizihiza umunsi wagenewe abagore n’abakobwa muri siyansi, ni uburyo bwo kugaragaza ko dukeneye abakobwa n’abahungu bitabira kwiga amasiyansi, tunabwira abagore n’abakobwa ko na bo bashoboye bakaba badakwiye kwitinya.”
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku mibare y’abanyeshuri, igaragaza ko ku bigaga muri siyansi muri 2017, abakobwa bari 55.6% naho abahungu bakaba 44.4%. Muri 2018 abakobwa bari 55.1% abahungu ari 44.9%, muri 2019 abakobwa bagera kuri 55.5% mu gihe abahungu bari 44.5% naho mu mwaka w’amashuri 2020-2021 abakobwa bari bageze kuri 55.9% naho abahungu ari 44.1%.
Ohereza igitekerezo
|