Umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani uhagaze neza mu burezi
Ishuli ry’incuke rya Nyanza Peace International Academy ni urugero rufatika rw’umubano u Rwanda rufitanye n’igihugu cy’U Buyapani. Bumaze kubaka amashuli afite agaciro k’ibihumbi icumi by’amadorari y’Amerika (miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda).
Muri iryo shuli ry’incuke harimo abana 124 barimo 40 bakomoka mu miryango ikennye yo muri ako karere biga ku bufasha bw’igihugu cy’ubuyapani.
Umuyobozi w’ishuli rya Nyanza Peace International academy, Kironde Jimmy Jones, avuga ko hafi y’ibikorwa byose bikorerwa muri icyo kigo biterwa inkunga n’igihugu cy’ubuyapani.
Kironde asobanura iby’uwo mubano w’u Rwanda n’u Buyapani muri aya magambo: “Iri shuli ry’incuke ryahereye mu mujyi wa Kigali ariko bivuye muri uwo mubano biba ngombwa ko ryagura imiryango rigira ishami rya Nyanza”.
Umubano uri hagati y’iryo shuli n’igihugu cy’u Buyapani warigejeje ku bikorwa bishimangira uburezi bufite ireme nk’uko byakomeje bisobanurwa n’umuyobozi w’iryo shuli ry’incuke.
Kironde Jimmy Jones yagize ati “Ubu dufite isomero rigezweho na mudasobwa abana bakiri bato bigiraho.” Abana biga kuri icyo kigo bahabwa igaburo rya mu gitondo rigizwe n’ibyangombwa byose abana baba bakeneye mu mikurire yabo.
Abana biga muri icyo kigo bigishwa mu rurimi rw’icyongereza n’abarimu bafite uburambe mu birebana n’imyigishirize yabo iri ku rwego mpuzamahanga.
Binyujijwe muri ubwo bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Buyapani mu mwaka utaha w’amashuli 2013 barateganya kubaka n’andi mashuli abanza ari ku rwego mpuzamahanga nk’uko bivugwa n’ukuriye abarimu bo muri icyo kigo.
Umubano n’ubufatanye biri hagati y’igihugu cy’ubuyapani n’u Rwanda uwusanga muri gahunda zinyuranye cyane cyane mu bijyanye n’imyigishirize y’imyuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|