
Ni ku nshuro ya 13 iyo kaminuza ihaye impamyabumenyi abanyeshuri bayirangijemo. Kuri iyo nshuro uwo muhango wabaye tariki ya 09 Ukuboza 2016.
Abo bahawe impamyabumenyi barimo abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza bangana na 2715 n’abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza bangana na 271.
Prof. Dr. Rwigamba Balinda, Perezida wa ULK abwira abarangije ko bagomba guharanira kwihangira imirimo bagendeye kuri gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zirimo NEP Kora Wigire.
Akomeza ababwira ko bakwiye kandi kugira indangagaciro za Kinyarwanda zikabaranga aho bari hose, bikaba n’ishema ryabo.

Prof. Dr. Rwigamba akomeza abwira abo abo barangije ko bagiye ku isoko ry’umurimo ariko kugira ngo babone akazi bagomba kuzana ibishya, bidasanzwe ku isoko ry’umurimo.
Dushimimana Aimable, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza wize ibijyanye n’Ububanyi n’amahanga (International Relations) avuga ko ibyo yize azabizanamo ibishya.
Agira ati “Twiteguye kugira ngo dukangurire abanyamahanga kuza mu Rwanda, abanyamahanga gusura u Rwanda, abanyamahanga kumva ko mu Rwanda hari ikaze.”
Akomeza avuga ko ubumenyi akuye muri ULK buzamufasha kugira ngo agere kuri ibyo. Igisigaye gusa ngo ni uguhabwa umwanya n’urubuga kugira ngo we n’abagenzi be bashyire mu bikorwa ibyo bize.




Amafoto: Batamuriza Natasha
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tugomba kwihangira imirimo nibyo kandi Ulk komeza urerere urwanda
nukugerageza tukihangira imiro ariko ntibyoroshye.gusa badufashe kubona igishoro kuko ntibyoroshye kuko umuntu arangiza nta namba!
ni danger@!