
Ishuri rya Gashora Girls Academy ryaserukiye u Rwanda mu biganiro mpaka ritahanye umwanya wa mbere.
Aya marushanywa ya "African Debate Championship 2017" yari rya Mengo Senior School ryo muri Uganda na Gashora Girls Academy ryo mu Rwanda byahuriye ku biganiro bya nyuma.
Ishuri rya Gashora ryaje gutorwa nk’ishuri ryitwaye neza muri aya marushanwa, n’umunyeshuri witwa Natasha aba wahize abandi mu marushanwa yose.

Nathasha wahize abandi mu biganiro mpaka nawe ni Umunyarwandakazi wiga muri Gashora Girls Academy.
Steven Kavuma, umuyobozi mukuru wungirije w’urukiko rw’ikirenga muri Uganda, yashimye amakipe yose yageze ku mukino wa nyuma, avuga ko ari bo bayobozi benshi b’ejo hazaza mu bice bitandukanye.
Yagize ati "Ndababonamo abarimu, abanyamategeko, mwese uko muturuka mu bihugu byanyu."
Gashora Girls Academy ni ishuri ryigenga ryigamo abakobwa gusa, rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane bana Bacu. Komeza imihigo Rwanda dukunda.
Nibe namwe muruse amavubi na Ferwafa yayo.
congs To Gashora Girls Academy’s team we have a very big God,he has listened to our prayers kabisa #GGAST rise up.
Waohhhh.Congz Rwandan girls.
U made it kbsa.
Congratulations bakobwa beza...muduhesheje ishema twese nk’abanyarwanda by’umwiharik Gashora girls academy... mukomeze mujye imbere
wow.
Rwanda ubaye ubukombe