Ufite ibihumbi 200Frw, UTB yakwigisha ikoranabuhanga mpuzamahanga

Muri kaminuza y’amahoteli, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo (UTB) ku Kicukiro, umunyeshuri wese winjiramo abanza gukoza ikarita ku kuma kari ku rukuta, agahita abona ifoto ye n’andi makuru amuranga ku rundi rukuta rw’imbere ye.

Umuyobozi wa UTB Dr. Kabera Callixte
Umuyobozi wa UTB Dr. Kabera Callixte

Aya makuru ya buri munyeshuri ahita ajya muri mudasobwa ya buri mukozi wese uri muri iyo kaminuza, ku buryo uwakererewe kuhagera, utarishyura amafaranga y’ishuri cyangwa ibindi asabwa, abanza kujya kwisobanura.

Iyo abonye atemerewe kwinjira, ahita asubirayo cyangwa agasaba abashinzwe umutekano kumwemerera gutambuka bitewe n’icyo ashaka.

Imbere mu nyubako ya kaminuza nta magambo menshi ahavugirwa, kuko icyo umunyeshuri ashaka cyose abaza mudasobwa ziri mu isomero ry’ishuri, yaba yajyanywe no kwiga akicara imbere ya mwarimu agatega amatwi agataha.

Si ngombwa ko amasomo uwo mwarimu yatanze aba yanditse ku mpapuro cyangwa kujya gusaba amanota y’ibizamini mu buyobozi bw’ishuri, kuko byose abanyeshuri babibona kuri telefoni na mudasobwa bagendana cyangwa iziri ku ishuri.

Umunyeshuri muri UTB akoza ikarita ku kuma kari ku rukuta, amakuru ye agahita ajya mu nzego zose z'iryo shuri
Umunyeshuri muri UTB akoza ikarita ku kuma kari ku rukuta, amakuru ye agahita ajya mu nzego zose z’iryo shuri

Kagame Fred wiga ibijyanye n’icungamutungo, avuga ko ikoranabuhanga ryakemuye ibijyanye n’igihe kuko “kujya gushaka umuntu ugasangayo abandi nka batatu bibangama”.

Abiga muri UTB nta n’ubwo bahendwa bajya gufotoza no gusohora inyandiko z’amasomo biga kuko mwarimu aba yazishyize ku ikoranabuhanga aho bose bashobora kuzisoma bakoresheje telefoni na mudasobwa.

Ubu ni bwo buzima bwa buri munsi UTB ivuga ko bushobora kwiganwa mu nzego zose, zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera, kandi ko bageze kure bakorana n’ibigo byo mu gihugu imbere hamwe n’ibigo mpuzamahanga, mu gukwirakwiza iyi mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa UTB, Dr. Kabera Callixte, avuga ko mu minsi iri imbere bizagorana kubona akazi mu Rwanda no mu mahanga udafite impamyabumenyi y’ikoranabuhanga ry’ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa ‘International Computer Driving License (ICDL).

Muri UTB si ngombwa guhora umuntu agendana notes n'ibitabo
Muri UTB si ngombwa guhora umuntu agendana notes n’ibitabo

Avuga ko UTB ari yo iyoboye izindi kaminuza zose mu Rwanda mu kwigisha iri koranabuhanga rya ICDL, rifatwa nk’inyongera ikomeye ku masomo umuntu aba yarize kandi rikamufasha gukorera urwego urwo ari rwo rwose ku isi.

Iri koranabuhanga rikubiyemo amasomo ajyanye no gukora za porogaramu ziba muri mudasobwa na telefone (programming), guhuza imirongo n’inzira z’amakuru (networking), gukora no gucunga urubuga (web design), ubwenge bukoreshwa na mudasobwa (artificial intelligence), ndetse n’umutekano mu by’ikoranabuhanga (Cyber security).

Dr. Kabera avuga ko iri koranabuhanga ryigishwa mu gihe cy’amezi abiri, aho umuntu amara amasaha atarenze abiri buri munsi, akarangiza ashobora kwihangira imirimo mishya cyangwa kuyikorera ikigo asanzwemo.

UTB isaba amadolari 200 (cyangwa amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 200), umuntu wese wifuza kwiga iryo koranabuhanga, ariko umunyeshuri wize muri iyo kaminuza asabwa amafaranga bihumbi 120, yaba akirimo kuhiga agasabwa amafaranga ibihumbi 50.

Dr. Kabera asobanura iby’ikoranabuhanga rya ICDL agira ati “Twebwe hano muri Afurika usanga ahenshi dufite ubukererwe bw’imyaka itanu. Ubu nari kuba nujuje impapuro nyinshi n’imirongo y’abantu baza kumbaza amanota n’ibyangombwa bitandukanye.

Reba abanyeshuri 6,300 twigisha hano i Kigali n’i Rubavu, iyo tuza kuba tudafite iryo koranabuhanga sinzi uko twari kuba tubigisha.

Isomero ryacu rihujwe n’iriri mu Bufaransa, aho igitabo cyose gisohotse gihita cyinjira mu bubiko bwacu bw’ikoranabuhanga, ku buryo ubu dufite ibitabo birenga ibihumbi 500 byose bigomba gufasha abanyeshuri bacu”.

Uyu muyobozi avuga ko muri iyi minsi abayobozi babiri baturuka muri kaminuza yitwa ‘Han’ yo mu Buholandi ikorana na UTB, baje mu Rwanda gusura ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga, kugira ngo babifashe gukoresha iryo koranabuhanga rya ICDL rigezweho ku mugabane w’i Burayi.

Avuga ko nta munyeshuri wiga muri UTB uzajya arangiza adafite impamyabumenyi ya ICDL. Basohoye abagera ku 1,207 mu mwaka ushize wa 2018, ubu bakaba bateganya gusohora abakabakaba ibihumbi bibiri barimo n’abakozi b’ibigo bitandukanye mu Rwanda”.

UTB ivuga ko ikorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, kugira ngo izagabanye umubare w’abakozi batazi ikoranabuhanga, niibura ibihumbi bitanu mu myaka itanu iri imbere ngo bazaba baganutse ku bihumbi 85, kugeza ubu bagikeneye ubumenyi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Umunyeshuri wa UTB amaze gukoza ikarita ku ikoranabuhanga, amakuru ye ahita yigaragaza muri mudasobwa z'iryo shuri
Umunyeshuri wa UTB amaze gukoza ikarita ku ikoranabuhanga, amakuru ye ahita yigaragaza muri mudasobwa z’iryo shuri

Impamyabumenyi n’Impamyabushobozi za UTB zemewe hose ku isi

Dr. Kabera avuga ko ibihembo babonye muri uyu mwaka birimo igihabwa kaminuza yarushije izindi zose mu Rwanda gutanga serivisi nziza, ndetse n’ibikombe bibiri mpuzamahanga bahawe na ICDL, byashyize UTB ku ntera irenze u Rwanda.

Ikigo ICDL gifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda mu guhugurira abantu kumenya ikoranabuhanga riri ku rwego mpuzamahanga, bakanabiherwa impamyabumenyi.

Dr. Kabera avuga ko kuba barashyize ikoranabuhanga rya ICDL muri serivisi zo ku bibuga by’indege, biri mu byahesheje UTB kumenyana n’abantu benshi hamwe no kwemerwa no gukorana n’ishyirahamwe ry’abakora ku bibuga by’indege ku isi (IATA).

Kuri ubu Umunyarwanda wize muri UTB ibijyanye na serivisi zitangirwa mu ndege no ku bibuga by’indege, yemerewe gukora aho ashaka hose ku isi bitewe nuko ahabwa impamyabushobozi yiyongereyeho icyemezo cya IATA.

Dr. Kabera ati “Mu Rwanda ni twe twenyine twemerewe gutanga ayo masomo yo ku rwego mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2009. Ubu ugiye mu ndege ugendana n’abana b’Abanyarwanda bavuga indimi zose, bose ni twe twabatanze kandi nta kibazo cy’abakozi ku bibuga by’indege kizongera kubaho”.

Umuyobozi wa UTB akomeza avuga ko kugira impamyabushobozi mu bijyanye n’imicungire y’imari na byo bidahagije, umuntu atongeyeho impamyabumenyi y’ubuhanga buhanitse mu ibaruramari ryitwa ‘Certified Public Accountancy’ (CPA), na yo itangwa na UTB.

Imikino n’inama mpuzamahanga bimenyekanisha UTB hose ku isi

Umuyobozi wa UTB avuga ko bakomeje kwitabira no gutegura inama mpuzamahanga zigamije guteza imbere imyigishirize ishingiye ku bushakashatsi bugezwa ku baturage.

UTB ifatanyije n’ibigo mpuzamahanga birimo ihuriro nyafurika rigamije gushyira uburezi ku rwego mpuzamahanga (African Network for Internationalisation of Education/ANIE), hamwe n’ihuriro ry’amashuri yigisha ubukerarugendo n’amahoteli ku isi (ATLAS).

Umuyobozi wa UTB yerekanye n’ibihembo bagiye bahabwa, bijyanye n’imyigishirize hamwe n’imitangire ya serivisi zinoze, ndetse n’ibikombe by’imikino.

Avuga ko umukino wa volleyball ari wo bashyizemo imbaraga cyane, ndetse ko muri uyu mwaka ikipe y’abakobwa ari yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’igikombe cya Afurika.

Umuyobozi wa UTB ati “Ibi bituma tumenyekana hose ku isi bitewe n’izo nama ndetse n’imikino twitabira, tukanagaragaza ibyo dukora, ndetse byongera ireme ry’abantu basohoka muri iyi kaminuza bakajya gukora imirimo itandukanye mu gihugu no hanze yacyo”.

UTB izaba yimutse mu mwaka utaha

Icyicaro gikuru cya kaminuza ya UTB kizaba cyimukiye ku Irebero (i Gikondo), muri Kamena umwaka utaha wa 2020, ndetse n’ishami ry’i Rubavu ryo rizajya mu nyubako nshya bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2020.

Muri uwo mwaka kandi mu kwezi kwa gatanu, ni bwo UTB ivuga ko izatanga impamyabushobozi ku barangije kwiga mu mashami yayo y’ikoranabuhanga, amahoteli n’ubukerarugendo.

Umuyobozi wa UTB akomeza avuga ko barimo gutegura kwigisha hifashishijwe ‘iyakure’ (online teaching), ku buryo umwarimu uri i Kigali azajya yigisha abanyeshuri bari i Rubavu (ni urugero).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

That’s the product of best professional journalist, " Congratulations to UTAB", their best graduates and their drivene leaders. Please don’t Stop and hurry and heating the target

Kanemu Kelley yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

UTB ibaye ubukombe nabandi tuyigireho .

Congrats Dr.Kabera and colleagues

Kayiranga Theogene yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka